Polisi ya Uganda ikorera mu Karere ka Kisoro yatangaje ko yafunze abantu 28 barimo Abanyarwanda 25 bafatiwe mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Aba bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026.
Elly Maate uvugira Polisi ya Uganda mu gice cya Kigezi yavuze ko abafashwe byaturutse kuri raporo z’inzego z’ubutasi yerekanaga ko hari Abanyarwanda binjiraga muri Uganda banyuze mu nzira za magendu baje mu bucukuzi mu birombe bya ‘Wolfram’ bya Kirwa muri Kisoro.
Ati “Mu ntangiriro z’uyu mwaka twakiraga amakuru ava mu nzego z’ibanze y’uko hari Abanyarwanda bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bwa Wolfram mu birombe bya Kirwa muri Kisoro.”
Yasobanuye ko muri operasiyo bakoze ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, bafashe abantu 28 barimo Abanyarwanda 25.
Mu byo aba Banyarwanda bazabazwa n’inkiko za Uganda birimo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya bafite, no kuba mu Gihugu nta byangombwa bafite.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
