Mu gihe imikino ya ¼ ya Basketball Africa League igomba kuzabera i Kigali, RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda izakina na FUS Rabat yo muri Maroc mu buryo burimo impinduka.
Amakipe azaba ari i Kigali, ni Petro de Luanda (Angola), Al Ahly (Misiri), RSSB Tigers (Rwanda), Club Africain (Tunisia), Al Ahly Ly (Libya), FUS Rabat (Maroc), Ville de Dakar (Senegal) na Dar City (Tanzania).
Muri Sahara Conference havuye amakipe ane yahise yuzuza umunani azakina imikino ya kamarampaka izabera i Kigali kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2026.
Mu buryo bushya bw’imikinire bwashyizweho kuri iyi nshuro, ni uko nta mikino yo gutondeka amakipe izabaho.
Hanzuwe ko ahubwo iya mbere izakina n’iya munani, iya kabiri n’iya karindwi, iya gatatu n’iya gatandatu zigakomeza kugenda zikina gutyo.
Muri ¼, Petro de Luanda yabaye iya mbere, izakina na Dar City yabaye iya munani, Al Ahly yabaye iya kabiri, izakina na Ville de Dakar yabaye iya karindi.
RSSB Tigers BBC yabaye iya gatatu, izakina na FUS Rabat yabaye iya gatandatu mu gihe Club Africain yabaye iya kane izakina na Al Ahly Ly yabaye iya gatanu.
Aya makipe yose azakina imikino ibiri nyuma hazabarwe iyatsinze indi muri iyo mikino hanyuma ihite ikatisha itike ya ½.
Mu nzira ya ½, ikipe izava hagati ya Petro de Luanda na Dar City izahita ikina n’izava hagati ya Club Africain na Al Ahly yo muri Libya.
Ikipe izava hagati ya Al Ahly na Ville de Dakar, izahura n’izaba yavuye hagati ya RSSB Tigers na FUS Rabat.
Igikombe cy’umwaka ushize w’iri rushanwa, cyegukanywe na Al Ahly Tripoli yo muri Libya, mu gihe APR BBC yari ihagarariye u Rwanda yabaye iya gatatu.


UMUSEKE.RW
