Amashyaka arengera ibidukikije muri EAC yahize gukomeza kurwanya ivangura

Umuyobozi wa East African Greens Federation, Hon. Dr Frank Habineza

Abagize Ihuriro ry’amashyaka aharanira kurengera ibidukikije muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Greens Federation) bihaye umukoro wo gukomeza kurandura ivangura rishingiye ku moko, ibihugu ndetse n’amacakubiri.

Ibi byagarutsweho mu nama y’iminsi ibiri yateraniye i Kigali, yahuje abayobozi b’amashyaka arengera ibidukikije mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (East African Greens).

Iyi nama yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania na Somalia.
Abagize East African Greens bavuze ko kuba bungurana ibitekerezo nta vangura rishingiye ku bihugu, ndetse n’uko amashyaka yabo agenda abona imyanya mu nzego za Leta, ari intambwe ishimishije mu myaka 25 ishize.
Charles Bbaale wo muri Uganda, usanzwe ari Visi-Perezida wa EAGF, yavuze ko mbere bagitangira bishishanyaga, ariko kuri ubu izo mbogamizi zikaba zaravuyeho.
Ati: “Mbere tugitangira, nashoboraga kukureba nk’Umunyarwanda undi nkamureba nk’Umunya-Somalia, ariko ubu turi umuryango umwe, ubumwe bwa Afurika burimo buraza.”
Yavuze ko nk’abagize amashyaka aharanira kurengera ibidukikije barwanya irondabwoko ndetse n’akarengane, badakora nk’abanyapolitiki bahanganye ahubwo bakorana nk’abafatanyabikorwa.
Beyle Guy Mukunzi uhagarariye Burundi Green Movement yavuze ko kubera imbaraga zashyizwemo, bishimira kuba  abahagarariye amashyaka arengera ibidukikije mu nzego z’ibihugu, cyane cyane mu Rwanda.
Ati:“Mu Rwanda bari mu Nteko Ishingamategeko, mu Mutwe w’Abadepite ndetse no muri Sena, nka Kenya, mu matora aheruka bariyamamaje nubwo nta mwanya babonye, ariko baracyahatana.”
Umuyobozi w’amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika y’Iburasirazuba, Hon. Dr Frank Habineza, yavuze ko bishimira ko politiki yo kurengera ibidukikije yashinze imizi, ku buryo buri wese yumva ko bimureba.
Ati: “Byamaze kwemerwa ku rwego rw’Isi no mu bihugu, ku buryo ukunda ibidukikije n’utabikunda agomba kubirengera.”
Muri iyi nama ngarukamwaka, haganiriwe ku kurwanya imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere demokarasi, kubaka amahoro no gushimangira ubufatanye mu karere.

Hon. Said Mohamed Mohamoud wo muri Somalia usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Green Party muri icyo gihugu.
muyobozi w’amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika y’Iburasirazuba, Hon. Dr Frank Habineza
Bbaale avuga ko mu byashyizwe imbere harimo kurwanya ivangura aho riva rikagera


UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *