Umushumba Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Ubumwe bw’Amatorero y’Abatisita mu Rwanda, Rev. Pastor Murwanashyaka Thomas, yavuze ko iri torero rizakomeza kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, agaya Abakirisitu bijanditse muri Jenoside.
Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2025,ubwo iri torero Paruwasi Kigali ryibukaga ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari abayoboke b’iri torero bishwe muri Jenoside.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abakirisitu b’iri torero n’abandi baturutse mu yandi matorero .
Cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwo mu Murenge wa Nyarugenge,ruherereye mu Kagari ka Rwampala, mu Mujyi wa Kigali.
Mu buhamya bwatanzwe na Uwamahoro Constance, yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo , avuga ko ugutotezwa kw’Abatutsi kwatangiye kuva mu 1959 kugeza igihe Jenoside yakorewe Abatutsi ishyiriwe mu bikorwa.
Yashimye ingabo za FPR inkotanyi zabakuye mu maboko y’abicanyi, bakongera kubaka igihugu kirangwamo Ubumwe n’Iterambere.
Ati “ Ijwi ry’abo bantu n’uyu munsi ntabwo ndongera kumva umuntu uvugana imbabazi nkabo. Wari wanywa amazi ufite inyota, amazi afutse, numva umutima ururutse. […] Barangaburira, bampa amata ndanywa , nari maze kurokoka.”
Akomeza ati “ Ndashimira FPR Inkotanyi , yaje igafata igihugu, ikarokora Abatutsi bicwaga, uyu munsi tukaba twubatse Ubumwe, tukaba twicara mu rusengero turi bamwe, duhaha mu isoko rimwe,tukivuriza kwa muganga twese batabanje kureba umuntu uwo ari we.”
Kabera Evariste uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Nyarugenge , yasabye urubyiruko kwifashisha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga , bagasubiza abashaka kugoreka amateka, bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “ Ndangira ngo mbwire urubyiruko, muhaguruke mwandike muri izo mbuga nkoranyambaga, tubarwanye, dukomeze twiyubakire igihugu cyacu. “
Umushumba Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Ubumwe bw’Amatorero y’Abatisita mu Rwanda, Rev. Pastor Murwanashyaka Thomas, yagaye abakirisitu bijanditse muri Jenoside bakavutsa ubuzima bagenzi babo .
Ati “ Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,yaranzwe n’ibikorwa by’ubunyamaswa bw’indengakamere, aho wasangaga umugabo yarishe umugore babyaranye kandi bafitanye n’abana .Ndetse ugasanga umugore yishe umugabo we kubera ko ari umututsi.
Akomeza agira ati “Abari baragiranye igihango , wasangaga bamwe bagitatira, umwe akica mugenzi we bagiranye igihango. Ikibabaje muri ibyo byose ni uko abenshi, muri icyo gihe bitwikiraga uruhu rwa gikirisitu ,ugasanga umupasitoro yishe abakirisitu be cyangwa abakirisitu bishe pasitoro cyangwa ugasanga abakirisitu basengana umwe yishe undi.”
Yongeyeho ko nk’itorero rizaharanira ko Jenoside itakongera ukundi, baharanira kwigisha inyigisho zuzuye ubumwe n’indangagaciro za gikirisitu, barwanya ingegabitekerezo ya Jenoside.
Ati “ Tuzakomeza gushishikariza Abanyetorero kwirinda no kurwanya inyigisho zipfobya Jenoside ndetse no kubiba amacakubiri.”
Iri torero rya (UEBR ) ryatangiye mu 1939, rifite intego ryo kwimakaza ubumwe bw’abayoboke no gukorana mu byo bahuriraho.
Rishishikariza amadini komora ibikomere bya Jenoside, bakora ivugabutumwa riherekejwe n’iterambere.







UMUSEKE.RW
