Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje ko icyorezo cya Ebola kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) gishobora kuba kiri gukwirakwira vuba kurusha uko byari byatekerejwe mbere.
Ibi byavuzwe na Dr Anne Ancia wo muri iryo shami ryita ku buzima mu kiganiro yahaye BBC kuko ngo uko bakomeza gukora igenzura, ari na ko barushaho kubona ko ubwandu bwamaze kugera no mu tundi turere.
Kugeza kuri uyu wa Kabiri, abantu nibura 131 bari bamaze guhitanwa na Ebola muri DR Congo, naho abantu barenga 513 bakekwagaho ubwandu.
Muri Uganda na ho umuntu umwe yamaze gupfa azize iki cyorezo cya Ebola.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo mu Bwongereza cyitwa MRC Centre for Global Infectious Disease Analysis bwagaragaje ko hashobora kuba hari abantu benshi banduye kurusha abo inzego z’ubuzima zimaze kumenya, ndetse ko umubare ushobora kuba wararenze abantu 1,000.
Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge watangaje ko Ebola ishobora gukwirakwira cyane igihe abantu batabashije kumenya hakiri kare abarwaye, abaturage badafite amakuru ahagije, cyangwa urwego rw’ubuzima rudafite ubushobozi bwo kwakira abarwayi benshi.
Yavuze ko ibyo byose biri kugaragara muri iki cyorezo kiriho ubu.
Perezida wa DR Congo, Félix Tshisekedi yasabye abaturage gutuza ariko bagakomeza kwitwararika nyuma y’inama y’igitaraganya yabaye ku wa Mbere nimugoroba, imuhuza n’Abaminisitiri.
Umuyobozi mukuru wa OMS/WHO, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’umuvuduko iki cyorezo kiri gukwirakwiraho.
Bikekwa ko iki cyorezo cyari kimaze ibyumweru byinshi gikwirakwira mbere y’uko kimenyekana bwa mbere ku wa 24 Mata 2026.
Kugeza ubu nta rukingo ruhari rwihariye ku bwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo buri guteza iki cyorezo, ariko WHO iri gusuzuma niba indi miti ishobora gufasha mu gukingira abantu.
WHO ikomeje kohereza muri DR Congo ibikoresho byinshi byo kwa muganga birimo imyenda y’ubwirinzi (PPE) n’imiti.
Dr Anne Ancia yavuze ko intara ya Ituri, ari yo yabereyemo iki cyorezo cyane, kandi iri ahantu hadatekanye hagendwa cyane n’abantu bityo kuhagenzura bikagorana.
Yongeyeho ko ubwandu bwamaze kugera no mu yindi ntara ya Kivu y’Amajyepfo, imaze imyaka myinshi yugarijwe n’ibibazo by’ubutabazi n’umutekano muke.
Hari kandi umuntu wanduye wabonetse mu mujyi wa Goma, umujyi munini wo mu Burasirazuba bwa DR Congo utuwe n’abagera ku 850,000 ukaba uturanye n’u Rwanda.
Kubera umutekano muke mu ntara nyinshi, abaturage bakomeza kwimuka cyane, ibintu byongera ibyago byo gukwirakwiza iyo virusi.
Ibihugu byinshi byo muri Afurika byatangiye gufata ingamba zirimo gukaza isuzuma ku mipaka no gutegura ibigo nderabuzima byo kwakiriramo abagaragayeho uburwayi.
U Rwanda na rwo rwafunze imipaka yarwo ihuza na DR Congo, naho Uganda yasabye abaturage kwirinda guhoberana no gusuhuzanya bakorakora mu ntoki.
Umunyamerika umwe ukekwa ko ari umuganga w’itsinda ry’abamisiyoneri witwa Peter Stafford ari kwimurwa ava muri DR Congo nyuma yo kugira ibimenyetso by’iyo ndwara mu mpera z’icyumweru gishize.
Minisiteri y’ubuzima y’u Budage yatangaje ko uwo Munyamerika ari kujyanwa muri icyo gihugu kuvurwayo.
Ikigo cya CDC cyo muri Amerika na cyo cyavuze ko kiri gutegura uburyo bwo kwimura nibura abandi Banyamerika batandatu bashobora kuba barahuye n’iyi virusi.
WHO n’izindi nzego mpuzamahanga bari gukorana n’inzego za Leta ya DRC ndetse n’abaturage kugira ngo bahagarike ikwirakwira rya Ebola, bagasaba abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda no kujya ku bitaro igihe bagize ibimenyetso.
Ebola ni iki kandi ikwirakwira ite?
Ebola ni indwara iterwa na virusi. Itangira igaragaza ibimenyetso bisa n’iby’ibicurane birimo umuriro, kubabara umutwe no kunanirwa.
Iyo ikomeje, umurwayi ashobora kuruka no gucibwamo, ndetse bikagera ku kwangirika kw’ingingo z’umubiri.
Hari abarwayi bamwe bavira imbere cyangwa amaraso agaca ahari umwenge hose ku mubiri w’umurwayi.
Virusi ikwirakwira binyuze mu guhura kw’amatembabuzi yo mu mubiri w’uwanduye nk’amaraso cyangwa ibirutsi.
Ubwoko bwa Bundibugyo buri guteza iki cyorezo ni ubwoko budakunze kubaho cyane, kandi bwigeze guteza ibindi byorezo bibiri gusa mbere, aho bwahitanye hafi kimwe cya gatatu cy’abanduye.
Hagati ya 2014 na 2016, abantu barenga 28,600 banduye Ebola muri Afurika y’Uburengerazuba, mu cyorezo gikomeye cyane kuva iyi virusi yavumburwa mu 1976.
Icyo cyorezo cyatewe n’ubwoko bwa Zaire, cyakwirakwiriye mu bihugu byinshi birimo Guinea, Sierra Leone, Amerika, u Bwongereza n’u Butaliyani, gihitana abantu 11,325.
UMUSEKE.RW
