Muri Nyakanga 2021, ni bwo bwa mbere abasirikare n’abapolisi 1,000 buriye indege ya RwandAir berekeza i Cabo Delgado, ku busabe bwa Mozambique.
Iyi ntara iri mu majyaruguru y’iki gihugu yari imaze igihe izahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano muke bikorwa n’umutwe w’inyeshyamba w’abahezanguni biyitirira idini ya Islam, uzwi muri ako gace nka Al-Shabab.
Iri tsinda ryari rigiye gufatanya n’ingabo za Mozambique mu kurwanya ibyo byihebe no gutuma abaturage bari barahunze bongera kugaruka mu byabo.
RSF ifatanyije n’ingabo za Mozambique babashije kugarura ituze mu baturage, basubira mu mirimo, amashuri, amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo birabegerezwa, maze ubuzima bwongera kugaruka mu buryo busanzwe.
U Rwanda ruvuga ko izi ngabo zagiyeyo hakurikijwe “amasezerano menshi” ibihugu byombi bifitanye, yasinywe mu 2018.
Si ukurwana; RDF ikora ibikorwa by’iterambere…

Usibye kurwanya ibyihebe byari byarazengereje abaturage, inzego z’umutekano z’u Rwanda zinakora ibikorwa by’iterambere birimo umuganda, gutanga ibikoresho by’ishuri n’ibindi bigamije kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.
Muri Werurwe uyu mwaka, inzego z’umutekano z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, zatanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri biga mu Ishuri Ribanza rya Buji.
Muri uko kwezi kandi zashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Macomia inyubako igizwe n’ibyumba bitatu by’amashuri n’ibiro bibiri byo ku Ishuri Ribanza rya Macomia.
Ni amashuri yubatswe mu mezi atatu, yigirwamo n’abanyeshuri 150.
Ubufatanye buzakomeza…
Usibye amasezerano ari hagati y’ibihugu byombi, ubu butumwa bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda bwashyikirwaga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, watangaga inkunga ya miliyoni 20 z’amayero.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri Mozambique, Antonino Maggiore, aherutse gutangaza ko uyu muryango wifuza gushyira imbaraga mu gutoza igisirikare cya Mozambique aho gukomeza gushyigikira ubu butumwa bw’u Rwanda.
Yagize ati: “Kuri ubu turi mu biganiro, kubera ko ubu butumwa, nk’uko nabivuze, bumaze imyaka ine, kandi intego ni ukuganira uko bwakongerwa. Ni umwanzuro uzafatwa n’ibihugu binyamuryango uko ari 27.”
Yavuze ko EU itazakomeza gutera inkunga ubutumwa bwa RDF muri Cabo Delgado.
Byari biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Gicurasi ari bwo ubutumwa bwa RDF muri Cabo Delgado burangira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ku wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026, yatangaje ko nyuma y’ibiganiro, Mozambique yemeye kwishyura ikiguzi cyose cy’ubu butumwa aho kugira ngo buhagarare.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati: “Mu buryo bubabaje, twabonye ko ubusabe bugera kuri bubiri bwa Guverinoma y’u Rwanda kuri EU bwakiranywe gushidikanya ndetse bugirwa igikoresho cya politiki n’ibihugu bimwe byo muri EU (birimo bibiri byadukolonije), ubufasha bw’ingenzi dutanga ku baturage bagenzi bacu bo muri Mozambique buhindurwa iturufu yo kunenga u Rwanda, ndetse buteshwa agaciro n’ibihugu bisanzwe byungukira mu buryo bw’ubukungu ku musanzu wacu muri Cabo Delgado.”
Yakomeje agira ati: “Iyi ni yo mpamvu uyu mwaka, u Rwanda rwasubiye ku kintu cy’ibanze, rufata umwanzuro wo kuganira gusa na Guverinoma ya Mozambique, yateye kandi izakomeza gutanga inkunga y’ibanze inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado. Muri uyu murongo, ubufatanye hagati ya Guverinoma ebyiri bwagenze neza kandi buzakomeza gutyo, mu gihe akazi k’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado gashimwa n’igihugu cy’abavandimwe cya Mozambique.”
U Rwanda rwari rwavuze ko mu gihe haba hatabonetse umufatanyabikorwa muri ubu butumwa, rwakura ingabo zarwo muri Mozambique.
Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda binjiye mu bikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage n’ibikorwa birimo iby’ishoramari bya LNG bya kompanyi TotalEnergies yo mu Bufaransa, kimwe mu bihugu 27 bigize EU, na kompanyi ExxonMobil yo muri Amerika, bitangazwa ko bifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari y’Amerika.

UMUSEKE.RW
