Rayon Sports yiyunze n’abafana bayo

Nyuma yo gutakaza igikombe cy’Amahoro itsinzwe n’umukeba wayo, Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 33 wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League].

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Gicurasi 2026 Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.

Murera yari yagaruye Ndayishimiye Richard utarakinnye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro kuko yari yujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Bugesera FC yari yatsinze Rayon Sports umukino ubanza, n’ubundi yabanje kwihagararaho mu minota 45 y’igice cya mbe cyarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.

Mu minota 45 y’igice cya kabiri, abasore ba Haringingo bari bazi uburemere bw’uyu mukino, baje bagerageza gusatira cyane n’ubwo umunyezamu wa Banamwana Camarade, Dauda yakomeje kuba mwiza akajya akuramo ibitego byabaga byabazwe.

Akagozi k’abanya-Bugesera kaje gucika ku munota wa 59 ubwo Ndikumana Asman yafunguraga amazamu ku mupira yari ahawe na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, maze aba-Rayons binaga ibicu.

Murera yakomeje gusunika ndetse iza kubona igitego cya kabiri ku munota wa 88 cyatsinzwe na Azziz Bassane wari wagiye mu kibuga asimbuye Mugisha Didier.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yahise ikomeza kuyobora umukino kugeza iminota 90 irangiye yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0 yahise inayifasha gukomeza kugumana umwanya wa kane n’amanota 55 mu mikino 33.

Bivuze ko biyisaba kuzabona inota kuri Kiyovu Sports cyangwa gutsindwa ikinyuranyo cy’igitego 1-0 cyangwa kwitsindira umukino kugira ngo ishimangire uyu mwanya wazayihesha gusohoka mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup umwaka utaha.

Undi mukino wabereye kuri iyi Stade, uwo Gorilla FC yanyagiriwemo na Etincelles FC ubwo yatsindwaga ibitego 4-0.

Azziz Bassane ubwo yari amaze kunyeganyeza inshundura
Ndikumana Asman amaze gutsinda igitego cya mbere
Ni umusore wagize uruhare mu byishimo by’aba-Rayons
Yabanje kugerageza uburyo bwinshi
Ni umukino wabanje kugora Rayon Sports
Bugesera FC isanzwe ari ikipe igora Murera

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *