Ubwo hakorwaga isengesho ry’Umunsi w’Igitambo ku Bayisilamu uzwi nka ‘Eid Al-Adh’ha’, Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu Rwanda [RMC], bwatangaje ko uyu mwaka hazabagwa inka 1.894 mu Turere twose tw’Igihugu.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, ni bwo hakozwe isengesho rya ‘Eid Al-Adh’ha’ risoza iminsi 10 ku baba bari mu Mutambagiro Mutagatifu i Mecca muri Arabie Saoudité.
Abayisilamu bo mu Rwanda, bakoreye iri sengesho kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Mbiri za mu gitondo.
Abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye bya Kigali, bateraniye kuri iyi Stade mu isengesho ryayobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh. Sindayigaya Moussa.
Bitewe n’uburemere bwo gutanga igitambo ku Bayisilamu, hasobanuwe aho uyu mugenzo waturutse, aho Mufti yavuze ko uyu muhango ukorwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri ndetse kukaba n’ukwa nyuma ku ngengabihe y’Idini ya Islam. Ni wo munsi hatangirwaho igitambo ku bamaze iminsi 10 bari mu Mutambagiro Mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saoudite i Mecca.
Ni itegeko ku bafite ubushobozi bose ko isengesho ry’uyu munsi rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye n’ibindi bikorwa bigamije gusangira n’abandi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Muryango w’Abayisilamu Rwanda, yavuze ko uyu mwaka hazabagwa inka 1.894, ihene n’intama 1.183 mu turere twose tw’Igihugu.
Umugenzo wo gutamba igitambo kuri uyu munsi w’Igitambo, ukorwa mu minsi itatu ikurikira Eid Al-Adh’ha. Bivuze ko bikorwa mu minsi ine kuri babandi baba batabashije guhita babikora ku munsi nyirizina.
Gutamba ku Bayisilamu, babikomora ku Ntumwa y’Imana, Aburahamu ubwo yageragezwaga n’Imana ye Ikamusaba gutamba umwana we, Ismail, ariko Imana ikamuha intama yo gutambamo igitambo.


UMUSEKE.RW
