Korali “Ambassadors of Christ” igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 30

Korali Ambassadors of Christ ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, yatangiye imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu ivugabutumwa.

Ni igitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Imana ni yo yanditse amateka yacu” [God Painted Our Story].

Mu myaka 30 iyi Korali imaze, yagejeje ubutumwa bwiza kuri benshi ibinyujije mu ndirimbo zo kuramya Imana, isanamitima ku Banyarwanda n’abandi bose bari bakeneye ibyiringiro.

Mbere y’umunsi nyirizina wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30, hateguwe ibikorwa bitandukanye bikubiye muri uru rugendo rwo kwizihiza iyi sabukuru, harimo na bimwe byamaze gukorwa.

Ku wa 5 Ukuboza 2025, Korali yateye ibiti mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, aho ibiti 30 bya mbere byasobanuye imyaka 30 imaze mu murimo w’Imana.

Iyi Korali yanasuye urubyiruko rw’abanyeshuri bagororerwa mu bigo ngororamuco bya Iwawa na Gitagata, mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zugarije urubyiruko.

Ku wa 15 Gicurasi, mu Karere ka Gasabo habaye gahunda yo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho hasuwe imiryango ituye muri IDP Model Village ya Rudakabukirwa mu Murenge wa Gikomero, hagamijwe kubahumuriza no kubihanganisha.

Iyi korali yashinzwe mu 1996, itangira umurimo wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana no gukomeza abakirisitu.

Yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo izagarukaga ku kwizera, gukomera ku Mana no gukunda igihugu.

Mu bihe bitandukanye, iyi korali yagiye ikora ibitaramo bikomeye, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Abanyuze muri Korali Ambassadors of Christ bavuga ko atari korali gusa, ahubwo yabaye ishuri ry’ubuzima, aho benshi bahakuye uburere, inshuti ndetse n’impano zabafashije mu buzima bwabo bwa buri munsi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article