Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasabye ba ofisiye bashya muri Polisi kuzarangwa n’indangagaciro, baharanira gushyira umuturage ku isonga kandi barwanya ruswa.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, ubwo yari amaze gutanga ipeti rya ‘Assistant Inspector of Police’ ku bagera kuri 436, igikorwa cyahujwe no kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’Igihugu imaze ishinzwe.
Perezida wa Repubulika yashimiye abapolisi ku bw’umurava no kwihangana bagaragaje mu gihe bari bamaze bahabwa amahugurwa.
Umukuru w’igihugu yavuze ko amasomo bahawe atari ayabategura gusa mu buryo bw’umwuga ahubwo abafasha gusobanukirwa agaciro ko gukorera igihugu.
Ati “Amahugurwa murangije ntabwo yabateguraga mu buryo bw’umwuga gusa, ahubwo yabubatsemo indangagaciro zifasha gusobanukirwa neza icyo gukorera igihugu n’abaturage bivuze.”
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko imyaka 25 ishize Polisi ikora akazi k’indashyirwa no guharanira umutekano w’igihugu no mu mahanga.
Ati “Ndashimira abapolisi bose, ab’uyu munsi n’abo mu gihe cyahise ku bw’umurava n’ubwitange babaho kandi bagakora akazi kabo batekanye, mu cyubahiro n’agaciro bibakwiye. No hirya y’imbibi z’igihugu cyacu izi ndangagaciro zikomeje kubaranga mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro.”
Yakomeje ati “Ibyo Polisi yagezeho byavuye ku gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo izindi nzego z’umutekano ariko cyane cyane bikaba byaragizwemo uruhare rukomeye n’Abanyarwanda.
Uyu muco mwiza wo gukorera hamwe ni imbaraga twifitemo tugomba kurinda, kandi tugakomeza kuzubaka. Twese dusangiye ubushake bwo gukomeza gukorera hamwe mu kurinda umutekano wacu n’iterambere riduhuza.”
Umukuru w’igihugu yabibukije ko uko Isi itera imbere ndetse n’imiterere y’umutekano ikomeje guhinduka, abasaba kujyana n’izo mpinduka.
Ati “Imiterere y’umutekano ikomeje guhinduka nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa Polisi y’igihugu kandi ibyaha biragenda birushaho gukorwa mu buryo bugoye, gukurikirana guhindagurika kandi bwambukiranya imipaka niyo mpamvu imikorere ya Polisi y’Igihugu na yo igomba kujyana n’igihe. Iyo mikorere ikumira ibyaha bitaraba, isubiza ibibazo bihari kandi ireba kure, uwo niwo muco wa Polisi yacu twifuza.”
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko Polisi izakomeza kubakirwa ubushobozi mu kuyiha ibikoresho bijyanye n’igihe.
Umukuru w’igihugu yasabye ba ofisiye bashya gushyira mu bikorwa amasomo bahawe baharanira kurwanya ruswa.
Ati “Kuri ba Ofisiye ba Polisi bashya barangije amahugurwa, tubashimiye kuba mugeze kuri iyi ntambwe, ibyo mwize byanyuze mu mahugurwa ubwo muzabigaragariza mu bikorwa.
Amahugurwa murangije ntabwo yabateguraga mu buryo bw’umwuga gusa ahubwo yabubatsemo indangagaciro zifasha gusobanukirwa neza icyo gukorera igihugu n’abaturage bivuze. Tubitezeho kwanga ruswa, gushishoza mu gufata ibyemezo no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.”
Yabasabye kandi kurangwa no kwicisha bugufi mu kazi kabo ka buri munsi.














UMUSEKE.RW
