Ruhango: Abagabo batatu bakurikiranyweho gutema no gukomeretsa abaturage, bivugwa ko amakimbirane yatangiriye mu kabari.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango buvuga ko hari abagabo batatu bafashwe bakekwaho gutema no gukomeretsa abaturage harimo n’abari ku irondo.
Amakuru UMUSEKE wahawe n’abaturage avuga ko hari abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro batema bikomeye abanyerondo 5.
Umwe muri abo baturage yagize ati: “Abo bagizi ba nabi baje saa sita z’ijoro (00h00 a.m) bahura n’abanyerondo batemamo batanu harimo n’ushinzwe umutekano watemwe mu buryo bukabije.”
Gitifu w’Umurenge wa Mbuye, Muhire Floribert yabwiye UMUSEKE ko abakekwaho iki cyaha cyo gutema no gukomeretsa abaturage, batabasanze ku irondo nk’uko abaturage babivuga.
Ahubwo ngo amakimbirane umwe mu baturage yagiranye na bagenzi be abasanze mu kabari ni yo ntandaro.
Ati: “Uyu watonganaga na bagenzi be byageze aho arahunga ajya kwihisha, baramukurikira bibwira ko agiye iwe mu rugo bahageze umugore arakingura azi ko akinguriye umugabo we bahita bamutema ku ijisho.”
Gitifu Muhire avuga ko uyu mugore amaze gutemwa abaturage bumvishe urusaku baratabara, bahura n’abo bagizi ba nabi, batema abandi bantu batatu harimo ushinzwe Umutekano n’uwo bari kumwe ku irondo.
Abafashwe bose uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Mbuye.
Babiri muri batatu bakomeretse bavuwe barataha umwe ni we usigaye ku Kigo Nderabuzima cya Kizibere kuko akomeje kwitabwaho n’abaforomo.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango
