Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri 74,085 basoza amashuri yisumbuye mu masomo arimo ay’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, Nderabarezi, Ibarurishamibare, Ubuforomo n’abiga ibya Siyansi bagiye gukora ibizamini ngiro (pratique) muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026.
Itangazo rya MINEDUC rivuga ko ibi bizamini bizakorwa kuva tariki 3 kugeza 22 Kamena 2026, hirya no hino mu Gihugu.
Itangizwa ryabyo ni ku wa Gatatu tariki ya 3 Kamena, ku rwego rw’Igihugu bitangizwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ku ishuri rya St Joseph Integrated Technical College mu Karere ka Nyarugenge.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, we azaba ari ku Ishuri rya Karagama Secondary School mu Karere ka Kicukiro.
Ibi bizamini bizakorwa n’abakandida 74,085 barimo 70,504 basanzwe biga mu mashuri ndetse n’abandi 3,581 bigenga.
Aba bari gusoza amashuri yisumbuye mu masomo arimo aya;Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro, abo mu Mashuri Nderabarezi, Ubuforomo, Icungamutungo n’abiga amasomo ya Siyansi.
Bizakorerwa kandi ku masite 854 hirya no hino mu Gihugu, bigenzurwe n’abagenzuzi 8,484.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
