Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ariko yibutsa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itaretse gukorana na FDLR mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 5 Kamena 2026, nyuma y’ikiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio yatangiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, muri Komite Ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, avuga ku buryo amasezerano y’u Rwanda na RDC ari kubahirizwa.
Marco Rubio yavuze ko bishimira ko u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezera ya Washington yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025 ariko yizeye ko u Rwanda “ ruzakura ingabo zarwo ziri mu Burasirazua bwa Congo.”
U Rwanda mu itangazo rwavuze ko ubufatanye bukomeje na Leta z’Unze Ubumwe za Amerika, cyane cyane binyuze mu masezerano ya Washington, akaba ari nayo shingiro ryo gukemura amakimbirane n’intandaro z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Riti “Ariko ni ngombwa kwibutsa ko ibikubiye mu mu masezerano ya Washington areba u Rwanda na RDC kandi asaba [umuhuza] buri ruhande kuyubahiriza. Amasezerano ntabwo yashyirwa mu bikorwa na bamwe, cyangwa se ngo ibigomba kubahirizwa n’uruhande rumwe bitandukane n’ibigomba kubahirizwa n’urundi ruhande.”
Itangazo rikomeza rigira riti “U Rwanda ruri gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje bikubiye mu masezerano. Ni mu gihe RDC iri mu mirwano, binyuze mu gufasha umutwe wa FDLR, umutwe ugizwe n’abajenosideri umaze imyaka irenga 30 ukorera ku butaka bwa Congo, kandi uracyabangamiye umutekano w’u Rwanda.”
U Rwanda kandi rwamaganye ibikorwa bya RDC byo gukomeza gukoresha drones mu kurasa mu bice bituwe n’abaturage.
Rwashimangiye ko ruzakomeza kubahiriza amasezerano yasinyiwe i Washington, gufatanya na Amerika n’abafatanyabikorwa bo mu karere n’ahandi mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Amerika iheruka gufatira ibihano Col. Gustave Kubwayo, umwe mu basirikare bakuru mu butasi bwa FDLR, ndetse na Col. John Imani Nzenze ukuriye ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare bya AFC/M23.
Amerika ishinja Col. Gustave Kubwayo ibyaha byibasira abasivile, gukoresha abana mu ntambara, gufata abagore ku ngufu ndetse no kurasa ibisasu ku Rwanda byakomeje guhungabanya umutekano warwo.
Ni mu gihe Col. Nzenze wa AFC/M23 , Amerika imushinja ibyaha birimo kwica abasivile, gukora ibyaha bikomeye byibasira ikiremwa muntu ndetse no kugaba ibitero ku baturage bo mu Burasirazuba bwa Congo.
Amerika yongeraho ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump busaba impande zose zihanganye muri Congo kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington ndetse na Doha muri Qatar.
UMUSEKE.RW
