Kamonyi: Impanuka y’imodoka ebyeri zo mu bwoko bwa Minibisi (Minibus) yakomerekeyemo abantu icyenda bavaga i Kigali n’abavaga i Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Jean Pierre Egide yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu 9 yabereye mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi Umurenge wa Runda saa ine n’igice za mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Taliki ya 07/06/2026.
Gitifu Ndayisaba avuga ko abagenzi bari muri izo modoka, bamwe bavaga mu Mujyi wa Kigali, abandi bavuye mu cyerekezo cy’i Muhanga.
Ati: “Abagenzi 9 tumaze kumenya ko ari bo bakomeretse bakaba bajyanywe mu Bitaro bitandukanye.”
Ndayisaba avuga ko usibye uwo mubare w’abakomeretse bajyanywe ku Bitaro, nta yandi makuru baramenya y’abashobora kuba bahasize ubuzima.
Yakomeje agira ati: “Andi makuru arenze kuri ayo mwayabaza abashinzwe umutekano wo mu Muhanda.”
Gitifu Ndayisaba yavuze ko abakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma, iby’i Kabgayi ndetse n’ibitaro bya Nyarugenge.
Turakomeza gukurikirana iby’iyi mpanuka.
Dutegura iyi nkuru, kuko bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka bavuze ko abakomeretse bajyanywe kwa Muganga bababaye cyane.
MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Kamonyi
