Hashize imyaka irindwi hasohotse itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, ryemeje ko umushahara fatizo ugomba kujyaho ariko bikagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze nyamara kugeza ubu iri teka ntirirajyaho.
Iri tegeko ryashyizweho bitewe n’uko inzego zitandukanye zagaragaje ko umushahara fatizo u Rwanda rugenderaho umaze imyaka myinshi kandi bigira ingaruka ku mibereho y’abakozi, ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Iyi ngingo yakomeje kwibazwaho hibazwa impamvu yo kutagena umushahara fatizo n’icyadindije ishyirwaho ry’iryo tegeko.
Mu Ukuboza 2024, uwari Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko gutinda gushyiraho iteka rigena umushahara fatizo mu Rwanda bishingiye ku kuba ari ikintu gisaba kwigengesera mu gufata icyemezo.
Ati “Ni ikintu twatangiye kuganiraho nk’inzego kuko burya iteka rijya kugera mu biro byacu hano rigeze ku rwego rwa nyuma. Biravuze ngo biba byaraganiriwe bikumvikana neza, ikigomba kujyamo kikumvikanwaho. Rigera hano mu biro rigeze ku rwego rwo kuba ryajya mu Nama y’Abaminisitiri.”
Akomeza ati “ Buriya umushara fatizo ni ikintu tudakunda kwihutira kuko bigendana n’amajyambere y’igihugu, abantu benshi babivuga gutyo bakagira ngo biroroshye kuvuga ngo guhera uyu munsi Umunyarwanda azajya ahembwa amafaranga 500 Frw ku munsi cyangwa se 1000 Frw ku isaha.
Iyo ubivuze hari ingaruka nyinshi cyane bigira ndetse no ku miryango, ubu rero ikiba gihari ni ukuvuga ngo tubishyizeho uyu munsi wenda Guverinoma yo yabikora igahindura umushahara fatizo ariko se umuturage we ufite umukozi wo mu rugo azamuhemba ku ruhe rwego, nabikora se we azaba ahembwa angahe? Ni ibintu byinshi cyane.”
Abakoresha n’abakozi bakwiye kuganira …
Ubwo muri Gashyantare uyu mwaka Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko ishingamategeko y’u Rwanda, yagiranaga ibiganiro na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), abadepite bagize iyi komisiyo bongeye kugarura ingingo ijyanye n’ishyirwaho ry’umushahara fatizo.
Abadepite bagaragaje ko mu bigo by’abikorera hakirimo ikibazo cy’umushahara w’umukozi ukiri hasi ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko, babaza MIFOTRA niba haba hari gahunda yo kugena umushahara fatizo.
Depite SENANI Benoit yagize ati ”Iyo urebye abakozi bakora mu bigo by’abikorera, hari igihe usanga bagaragaza ibibazo by’uko abakoresha babaha umushahara muto , udahagaije. Iyo ubajije PSF, bavuga yuko hari ikibazo cy’uko umushahara fatizo utaragenwa. Ndangira ngo mbaze ese ni iyihe mbogamizi ituma umushahara fatizo utagenwa ? ese haba hari gahunda yo gukemura iyo mbogamizi ?
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb Nkulikiyinka Christine, yavuze ko abakoresha n’abakozi baba bakwiye kumvikana ku bijyanye n’umushahara mu gihe hatarajyaho umushaha fatizo, hasinywa amasezerano y’impande zombi azwi nka CBA (Collective bargaining Agreements).
Ati ”Ikibazo cy’Umushahara fatizo turacyabiganira, kuko ari icyemezo kiba gikomeye cy’uburyo byakorwa n’inzego zitandukanye, ntabwo ari Minisiteri gusa yakwicara ngo ishyireho umushahara fatizo.
Ariko njye icyo ntemeranya n’umukoresha, ubundi umukozi iyo agukorera ntabwo uvuga ngo umushahara fatizo cyangwa ngo ko MIFOTRA itarashyiraho umushahara fatizo ngo ntabwo ndibukongeze umushahara wakoreraga.”
Yakomeje ati ”Icyo dukangurira abakoresha n’abikorera ni ukuganira. Byagiye bigaragara mu cyiciro cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa abahinga icyayi ko bicarana, abakoresha n’abakozi bakavuga ngo umushahara ukwiye ni uwuhe, dukurikije akazi kacu, dukurikije uko ibikorwa bimeze, bakicarana bakawumvikana kandi bigatanga umusaruro cyane.”
MIFOTRA ivuga ko mu bijyanye n’ayo masezerano ya CBA (Collective bargaining Agreeements) usibye umushahara wumvikanwa, impande zombi zinumvikana ku bijyanye n’ibikoresho n’ibindi byatuma uburenganzira bw’umukozi bwubahiriza.
Abarota umushahara fatizo bakureyo amaso ?
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 5 Kamena 2026, Minisitiri w’Intebe, Dr.Nsengiyumva Justin, yavuze ko Leta icyo ishaka ari ugukora ibishoboka byose kugira ngo umunyarwanda ashobore kugira ibyo akeneye hakurikijwe umushahara we n’ibyo yakoze.
Ati “Iyo tuvuze ikibazo cy’umushahara w’ifatizo, dukwiye kubirebera ku ruhande rw’umukozi, hakwiye kuba umushahara fatizo si mbone make bitewe n’akazi nakoze.”
Yatanze urugero ku muntu ufite uruganda cyangwa ikindi gikorwa gikoresha abakozi ashobora guhemba buri wese ibihumbi 50 Frw, umushahara fatizo wajyaho bigasaba ko ahembwa ibihumbi 80 Frw, avuga ko haba habayeho kongera amafaranga rwiyemezamirimo asabwa kugira ngo ikigo cye gikomeze gukora.
Ati “Uwakoreshaga abantu 10 kuko akeneye gukora ashobora kuvuga ngo aba bantu 10 ntabwo nkishoboye kubahemba, uyu munsi ubwo batatu ndabirukana, ndakoresha barindwi kuko ni bo nshoboye guhemba. Nk’igihugu rero dukwiye kureba aho ni ho twungutse? Kuko tugize abantu batatu bagiye mu bushomeri.”
Yavuze ko abantu badakwiye gutekereza ibijyanye n’umushahara fatizo ahubwo bakwiye kongera umusaruro w’ibyo bakora byatuma imishahara y’abakozi yiyongera mu buryo bworoshye.
Ati “Nitwongera umusaruro n’ibyo kongera umushahara bizikora, ntabwo abakozi 10 bongereye umusaruro, umukoresha ntawamwibutsa ngo abongeze umushahara.”
Umushahara fatizo usobanurwa nk’amafaranga umukozi adashobora kujya munsi mu kazi ako ari ko kose, ku buryo umukoresha ubikoze afatwa nk’uwarenze ku mategeko. Icyakora kuyarenza byo ntibibujijwe.
Gusa umushara fatizo usanzwe washyizweho mu 1974 ukaba ungana n’amafaranga 100 Frw ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.
UMUSEKE.RW
