Mu karere ka Ruhango bibutse imiryango 1,136 yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 irazima burundu.
Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Ruhango, Jeanne Mukaruberwa yavuze ko imiryango yazimye yishwe by’umwihariko abantu bazira uko bavutse, ku buryo hari umuryango wari ugizwe n’abantu bose bakazima ntihagira usigara bityo kubibuka bikaba ari ugusigasira amateka.
Yabivuze ubwo mu karere ka Ruhango bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko imiryango yishwe irazima.
Yagize ati “Mu karere ka Ruhango jenoside yasize ibikomere kandi kwibuka si ugushengurwa n’agahinda, ahubwo ni ukuzirikana amateka y’igihugu cyacu.”
Umuyobozi wa IBUKA yakomeje avuga ko ari ngombwa gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ndetse ashimira Inkotanyi zayihagaritse.
Yagize ati “Imiryango yazimye nubwo ntabasigaye bo kubavugira, twe turi amajwi yabo. Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ntizongera kubaho ukundi.”
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Valens Habarurema yavuze ko imiryango yazimye atari imibare gusa ahubwo buri muryango iyaba ukiriho wari kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange, bityo ari igihombo cyabayeho.
Yagize ati “Turashimira Inkotanyi zari ziyobowe na nyakubwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi byose igihugu kigeraho Inkotanyi ni zo zabigizemo uruhare.”
Akarere ka Ruhango kari mu turere 5 twa mbere mu gihugu dufite Imiryango yazimye.



Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/ Ruhango
