Kanyinya: Basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside batahana ingamba

Abayobozi mu Murenge wa Kanyinya wo mu Karere ka Nyarugenge basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Kigali mu rwego rwo kwiga amateka y’Igihugu no kwigira k’ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni urugendo rwakozwe ku wa mbere tariki ya 2 Nyakanga 2026, rukorwa n’abagera ku 100 barimo abakozi bakora ku biro by’Umurenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, Abakuru b’Imudugudu, inzego z’urubyiruko n’abagore ndetsen’abafatanyabikorwa batandukanye.

Abaganiriye na UMUSEKE.RW bavuze ko urwo rugendo bungukiyemo byinshi kandi bahavanye ingamba zo kutitwaza ko baba bafite inshingano nyinshi ngo bagire ibyo batuzuza, ahubwo bigiye ku muhate waranze Ingabo za FPR Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’uko Ingabo za Loni zari mu Rwanda zivanyemo akazo karenge zikigendera zigatererana abicwaga.

Nyiranzirorera Immaculée yagaragaje ko mu rugendo bakoreye ku Ingoro y’Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside bahamenyeye amateka yaranze Igihugu mu gihe cya Jenoside.

Ati “Nabwiwe byinshi ku basirikare 600 bari muri iyi nzu, ukuntu barwanye bonyine bagatabara abanyapolitiki bari hano ndetse n’abaturage bari muri Kigali.”

Nyiranzirorera avuga ko kwibohora ku nshuro ya 32 bivuze byinshi byiza ku Banyarwanda

Baziga Jérémie agaruka ku cyo yungutse yagize ati ” Icya mbere biranshimishije kuko mbashije gusobanukirwa amateka yaranze Igihugu cyacu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mbona ubutwari bwaranze ingabo za APR mu kubohora Igihugu kuva urugamba rutangira, mu gihe cya Jenoside n’uko bahanganye nayo kugeza babashije kubohora Igihugu.”

Nduwayezu Alfred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya , yagaragaje ko igitekerezo cyo gusura Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, cyagizwe n’abakozi b’Umurenge bifuje kuyisura ngo basanishe amateka basoma n’ari mu ngoro nyirizina.

Ati ” Aya mateka afite akamaro kanini mu kongera ubumenyi cyane ku bayobozi, kuko kumenya amateka bizamura imyumvire ibyo bigatuma turushaho guhagarara neza mu nshingano dufite.”

Agaragaza ko ubwitange bwaranze ingabo za RPA ku rugamba rwo kubohora Igihugu, bakemera gutanga ubuzima bwabo ngo abandi barokoke, ari isomo rikomeye kuri bo nk’abantu bashinzwe gukorera abandi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Hon. Tito Rutaremara, yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, impamvu zaruteye, inzira rwanyuzemo, ndetse n’indangagaciro zaranze abaharaniye ko igihugu kibona amahoro n’umutekano.

Yashimangiye ko abayobozi bafite inshingano zo gukomeza kubungabunga ukuri ku mateka y’Igihugu, kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, no guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho.

Yasabye ko abayobozi bamenya kwishakira ibisubizo bakirinda icyasubiza u Rwanda inyuma, bagakurikirana utakoze inshingano uko bikwiriye.

Ati “ Isomo ririho ni uko icyo ugiye gukora ugikurikirane kandi ugikore neza, niba hari icyo baguhaye uwo murimo wawe uwukore kandi uwukore neza, kandi ntube wa wundi utegereza ko bakubwira, shakisha, ihimbire ibyawe uteze imbere abo ushinzwe.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara
Ingabo z’u Rwanda zahaye ubutumwa abayobozi mu nzego z’ibanze

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *