Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryasabye urubyiruko gukomeza kubungabunga no guteza imbere ibyagezweho mu rugendo rwo Kwibohora, rivuga ko rufite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu gifite amahoro n’iterambere rirambye.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida waryo, Mukabalisa Donatille, PL yifurije Abanyarwanda bose Umunsi mwiza wo Kwibohora, rivuga ko uwo munsi ari umwanya wo kuzirikana urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka no kwishimira intambwe rumaze gutera mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, imiyoborere myiza, amahoro, ubutabera, imibereho myiza n’iterambere.
Iri shyaka ryashimiye Ingabo zari iza RPF Inkotanyi, ziyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku ruhare zagize mu kubohora igihugu. ivuga ko ubwitange bwazo bwatumye u Rwanda rwigobotora ingoyi y’igitugu n’amacakubiri.
PL yunamiye kandi intwari zose zatakaje ubuzima mu rugamba rwo kubohora igihugu, rivuga ko ubutwari, ubwitange n’urukundo rw’igihugu byaziranze bizakomeza kubera Abanyarwanda isoko y’icyizere n’umusingi wo gukomeza kubaka igihugu.
Mu butumwa yageneye urubyiruko, PL yarusabye gufatira urugero ku rubyiruko rwari rugize Ingabo zari iza RPF Inkotanyi, rwagaragaje ubwitange, umurava, indangagaciro n’urukundo rw’igihugu.
Iri shyaka ryavuze ko urubyiruko rwo muri iki gihe rufite inshingano zo kurinda no guteza imbere ibyagezweho mu rugendo rwo Kwibohora, gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kurwanya amacakubiri n’icyahungabanya umutekano w’igihugu, gukunda umurimo no guhanga udushya mu rwego rwo kwihutisha iterambere.
PL yavuze ko izakomeza gutanga umusanzu wayo mu kubaka igihugu binyuze mu guteza imbere imiyoborere myiza, kugira uruhare muri politiki n’ingamba zigamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, no gufatanya n’izindi nzego gushakira hamwe ibisubizo ibibazo bikibangamiye iterambere, hagamijwe kugera ku Rwanda rutekanye kandi rutera imbere.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
