Abaturage bo mu karere ka Rulindo mu Murenge wa Kinzuzi, barashyira mu majwi umuturage wiyise Gafuna, gufunga abaturage akoresheje amapingu ndetse akabakorera ibikorwa by’urugomo.
Uyu bashyira mu majwi, bavuga ko anakora ibikorwa by’ubucuruzi mu isantere ya Rugaragara, mu Kagari ka Rudogo, Umurenge wa Kinzuzi, mu karere ka Rulindo.
Umwe mu baturage yabwiye Radio/TV1 ati “Amazina ntabwo tuyazi ariko tuzi ko yitwa Gafuna. Gafuna yafungiwe i Tare, atorokana amapingu n’imfunguzo. Yarabizanye arabifite, iyo agufashe akuzirika amapingu.”
Undi na we ati “Ahubwo twararenganye. Kuki umuntu afata amapingu, akagenda akayabika? Niba umuntu afite amapingu, twarabivuze kenshi, abantu bataka, barira ariko ntagire icyo babikoraho.”
Abaturage banavuga ko bagejeje ikibazo cy’uyu muturage ufunga abantu mu buryo butemewe ku munyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari ka Rudogo, ariko ababwira ko uwo muturage abafasha guhana abantu.
Umwe mu baturage ati ”Umuyobozi w’Akagari ka Rudogo yarivugiye mu nama y’abaturage, ngo Gafuna amufasha guhana abantu, kuki abaturage tudakeneye ubuvugizi?“
Undi na we ati “Umuyobozi ubwe yarivugiye ngo Gafuna yaje kumufasha umutekano.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace avuga ko uyu muturage ushinjwa ibikorwa by’urugomo agiye gukorwaho iperereza.
Ati “Ntabwo byari bizwi, abazakora iperereza, bakababaza, bazabicukumbura byose bazabimenya kugira ngo bamenye ukuri kwabyo, naho byaturutse niba ari byo.”
CIP Ngirabakunzi avuga ko umuntu wese ukora ibikorwa bihungabanya umutekano atazihanganirwa.
Ati “Tubwira n’umunyarugomo n’undi wese ugira uruhare ruke mu guteza umutekano mucye mu baturage ko atazihanganirwa. Arye ari menge, aho yakwihisha hose, aho yaba ari hose, azafatwa kandi akurikiranywe.”
Asaba abaturage kwirinda ibyaha ahubwo bagatangira amakuru ku gihe.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo iheruka guta muri yombi abantu 17 barimo abaremye itsinda ry’aba -Gang ndetse n’abiyita ‘Wrong Turn’ bivugwa ko uyobowe n’uyu Gafuna, bakurikiranyweho uruhare mu kwica abantu babiri.
Iryo tsinda ryagiye ahitwa ku Marembo mu Murenge wa Murambi rifata abaturage babiri ribashorera ribakubita, baza kuboneka mu murenge wa Cyinzuzi bapfuye.
UMUSEKE.RW
