Abapadiri bategetswe kutarenza saa moya z’umugoroba batarataha

Musenyeri Hieronymus Emusugut Joya, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Maralal muri Kenya

Musenyeri Hieronymus Emusugut Joya, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Maralal muri Kenya, yashyizeho amabwiriza mashya agenga imibereho n’imikorere y’abapadiri, arimo ko bagomba kuba bageze mu ngo zabo mbere ya saa moya z’umugoroba, ndetse ko nta mupadiri wemerewe kurara ahandi hatari iwe atabiherewe uburenganzira.

Aya mabwiriza yatangajwe mu ibaruwa ya gishumba yasohotse ku wa 12 Nyakanga 2026, nyuma y’uko Musenyeri Joya anahagaritse by’agateganyo abapadiri barindwi, avuga ko hari ibibazo by’imiyoborere, imyitwarire n’imicungire y’umutungo wa Kiliziya biri gukorwaho iperereza.

Mu mabwiriza mashya, Uyu Mwepiskopi yategetse ko nta mupadiri wemerewe kurara ahandi hatari iwe atabanje kubihererwa uburenganzira na we. Yanabujije abantu basanzwe kurara mu rugo rw’umupadiri cyangwa mu nzu y’ababikira keretse babyemerewe.

Yanashimangiye ko abapadiri batagomba kunywera inzoga mu tubari cyangwa kuyobora imihango ya liturujiya basinze cyangwa bagifite ingaruka z’inzoga.

Abapadiri banabujijwe gukora ubucuruzi bwigenga butajyanye n’inshingano za Kiliziya, gutunga umutungo udafite inkomoko isobanutse no kugirana umubano unyuranyije n’indahiro za Gisaseridoti yaba n’uwo badahuje igitsina cyangwa uwo bahuje igitsina

Musenyeri Hieronymus Emusugut Joya, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Maralal muri Kenya, yavuze ko ibi byemezo byafashwe nyuma y’isuzuma ryagaragaje ibibazo yasanze muri Diyosezi kuva yayishingwa mu 2022, ashimangira ko intego ari ugusigasira ubunyangamugayo, gukomeza imiyoborere myiza no kubahiriza amategeko ya Kiliziya.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *