Umugabo ufunguwe vuba arakekwaho kwica umugore we

Mu ibara ritukura cyane ni mu karere ka Rwamagana

Rwamagana: Umugabo wo mu murenge wa Musha wari ufunguwe, aho yafunzwe azira gukubita umugore we yatawe muri yombi akekwaho kumwica noneho.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko nyakwigendera witwa Mbabazi Alphonsine yishwe n’uyu mugabo we aho ngo bamusanze ku muryango w’inzu babagamo yapfuye afite igikomere ku mutwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yabwiye UMUSEKE ko bikekwa ko uriya mugore yicishijwe umwase.

Niringiyimana Théogene bahimba Toto w’imyaka 43 y’amavuko ni we ukekwaho kwica umugore we Mbabazi w’imyaka 35.

Byabereye mu Mudugudu wa Akabare, Akagari ka Akabare, Umurenge wa Musha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yabwiye UMUSEKE ko uyu mubyeyi yakomanze iwe mu rugo, umugabo aza kumukingurira amukubita umwase.

SP Hamdun Twizeyimana avuga ko umwana wabo yagiye hanze, asanga nyina aryamye hasi yapfuye aratabaza.

Se abibonye ngo yashatse gucika anyuze mu Kiyaga cya Muhazi ariko abaturage baramufata. Ati: “Niringiyimana yamaze kwica umugore we yongera gusubira mu nzu arakinga araryama.”

Niringiyimana Théogene yari afunguwe mu gihe gito gishize kuko yamaze imyaka itatu afungiye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we Mbabazi Alphonsine.

Umuvugizi wa Polisi SP HAMDOUN yongeyeho ko Polisi n’abaturage ari bo bafashe uyu mugabo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

Niringiyimana Théogene afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Musha.

Mbabazi Alphonsine asize abana batatu.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Rwamagana

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *