Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30, umukozi wa SACCO Bweramana uregwa gusambanya umugore wari umukozi wo mu rugo baturanye.
Uriya uregwa afite imyaka 23 y’amavuko, aregwa ibyaha bitatu ari byo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita cyangwa gukomeretsa undi ku bashake, n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwe byo mu bwoko bw’urumugi.
Ibyaha bikekwa ko byakozwe byabereye mu mudugudu wa Buhanda, mu kagari ka Nyakogo, mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango.
Ubushinjacyaha buvuga ko uriya musore yagiye mu rugo ruturanye n’iwabo arakomanga arakingurirwa, ajyana umugore usanzwe ari umukozi wo rugo mu ishyamba, aramukubita ndetse anamusambanya ku gahato.
Ubushinjacyaha buvuga ko uriya mugore yagize ibikomere mu kanwa, ku mubiri anakurwa iryinyo, ndetse aranabyimbirwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko byamenyekanye kuko uriya mugore w’imyaka 30 yatabaje maze abantu baramutabara barimo na DASSO.
Ubushinjacyaha bwasabaga ko uriya musore ukiba iwabo yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo, mu gihe iperereza rikomeje kandi hari impungenge ko yakotsa igitutu abatangabuhamya, cyangwa akaba yatoroka ubutabera bitewe n’uburemera bw’ibyaha aregwa.
Uriya musore uregwa yemereye imbere y’urukiko ko yasambanye n’uriya mugore babyumvikanye, kandi bari basanzwe basambana agahakana ibyaha byose aregwa, asaba ko yakurikiranwa adafunze.
Me Karuranga Salum wunganira uriya musore we yasabaga ko umukiriya we yafungurwa by’agateganyo.
Me Karuranga Salum avuga ko kuba uriya mugore yari afite ibikomere nta gishya kuko basambaniraga ahantu hari amabuye, hari imifatangwe, bityo atari muri hoteli ku buryo batari gukomereka.
Yanavuze ko uko gusambana byamenyekanye bitewe n’umwana wari mu rugo nyirabuja yahamagaye kuri telefone, maze telefone yitabwa n’umwana kuko ari we wari uyifite, nyirabuja ageze mu rugo abura umukozi maze umwana ajya kwerekana aho yabonye anyura, niko kubavumbura ko yariho asambana, isoni ziramwica avuga ko yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Kuri Me Karuranga Salum ashingiye ko umukiliya we aba iwabo, kandi akagira akazi ndetse yari umunyeshuri asaba urukiko ko yakurikiranwa adafunze kuko atatoroka ubutabera.
Me Karuranga Salum kandi yabwiye urukiko ko uriya mugore uregwa yari mu nzira zo kuza kwivuguruza ku byo yavugiye mu bugenzacyaha, no mu bushinjacyaha akemeza ko bari bumvikanye bajya gusambana.
Urukiko rwariherereye, rusesengura imyiregurire y’impande zombi rufata icyemezo ko ikirego cy’ubufatanyacya gifite ishingiro.
Icyemezo cyarwo kivuga ko rusanga hari impamvu zikomeye zituma uriya musore akurikiranwa afunzwe by’agateganyo igihe cy’iminsi 30.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umugore wareze ibyo kwivuguruza yaje kubyanga.
Umusore uregwa ntiyanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko biteganyijwe ko azajurira.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango
