Trump yakiriye mu cyubahiro abasirikare 4 bishwe na Iran

Perezida Trump n'abandi bayobozi bakira mu cyubahiro abasirikare 4 ba America baheruka kwicwa na Iran

Perezida Donald Trump yakiriye mu cyubahiro nk’icy’intwari abasirikare bane bo mu ngabo za Amerika bishwe n’ibitero bya Iran mu ntambara ikomeje kubica mu kigo cya Perse.

Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Dover, ari na wo murwa mukuru wa leta ya Delaware.

Nyuma Perezida Trump yahise yerekeza muri leta ya Georgia mbere yo gusubira ku biro bye White House.

Abasirikare bane biciwe mu bitero bya Iran ku birindiro by’ingabo biri muri Jordan mu kigo kitwa Muwaffaq Salti Air Base igitero cyanakomerekeyemo abasirikare benshi ba America.

Aba bapfuye ni Lt. Tyler James Feehan, Pvt. Isabella Gonzales, Sgt. Angel S. Rampersad na Sgt. Michael Emmanuel Swinton.

Amakuru avuga ko America yabwiye Israel umugambi ifite wo gukaza ibitero kuri Iran, bityo na yo ikaba yakwitegura ko ishobora guterwa mu rwego rwa Iran rwo kwihorera.

Muri iki gihe cy’ibitero bikomeye, muri iyi ntambara America na Israel bise Operation Epic Fury, indege z’indambara za America zavuye Bwongereza zijya kugaba ibitero muri Iran.

Ubwo imibiri yabo yagezwaga ku kibuga cy’indege

UMUSEKE.RW

Share This Article