Ruswa y’igitsina – Visi Mayor muri Nyamagabe na we arafunzwe

Akarere ka Nyamagabe kari mu ibara ritukura cyane

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe, Uwamariya Agnès biravugwa ko yatawe muri yombi.

Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu bakozi bahakorera avuga ko hashize iminota mike, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri aka Karere, Uwamariya Agnès atawe muri yombi.

Ayo makuru ahamya ko Uwamariya Agnès akurikiranyweho guhishira icyaha cy’ubugome ku mugore Gitifu w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre yasabaga ruswa y’igitsina, ariko undi yanga ko baryamana bituma amuhesha kujya gukorera kure mu wundi Murenge.

Umwe mu bavuganye n’umunyamakuru wa UMUSEKE avuga ko Uwamariya yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 29 Nyakanga 2026 ajya kubazwa.

Yagize ati: “Ubu tuvugana yinjiye muri Cachot ya RIB.”

Bamwe mu bahaye UMUSEKE amakuru, bavuga ko umugore Gitifu wa Musebeya yakaga ruswa ishingiye ku gitsina, yabonye amurembeje ajya kubibwira Uwamariya Agnès ku Karere, ahageze undi amwuka inabi, umugore asohoka arira.

Avuga ko ibimenyetso byose by’ihohoterwa yakorewe na Gitifu yakomeje kubibika, ubu akaba aribwo yabibwiye Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo rubikurikirane.

UMUSEKE wagerageje guhamagara Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrande, ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo ariko ntiyitaba.

Uwamariya Agnès birakekwa ko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Gasaka, akaba aje asanga Gitifu w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre ugiye kumara icyumweru afunzwe.

Mu nkuru ibanziriza iyi abaduhaye amakuru bari bakomoje kuri ibi Visi Meya afungiwe.

Umuyobozi akurikiranyweho “kwaka ruswa y’igitsina”

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe

Share This Article