Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, yahagaritswe ku kazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu.
Nkurikiyimana Pierre, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya amaze ibyumweru bibiri afunzwe.
Amakuru UMUSEKE wahawe ba bamwe mu bakoranaga bya hafi na Nkurikiyimana avuga ko yahagaritswe ku kazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu adahembwa.
Aya makuru avuga ko ibaruwa imumenyesha icyo cyemezo yayihawe ku wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama 2026, ikaba yaraturutse mu Buyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe.
Umwe mu bakoranaga bya hafi na Nkurikiyimana Pierre yabwiye UMUSEKE ati: “Icyemezo cy’Akarere cyo guhagarika Gitifu w’Umurenge wa Musebeya gikurikije amategeko. Nubwo Urukiko rwamugira umwere, biragoye ko yasubira mu nshingano yari asanganywe, kuko umukozi wa Leta umara amezi atandatu adakora akazi akenshi adasubira ku mwanya yari ariho.”
Gitifu Nkurikiyimana Pierre ashinjwa ibyaha bine bikurikira: Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Gufata icyemezo gishingiye ku urwango no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
UMUSEKE wamenye ko mu bandi bahagaritswe ku kazi by’agateganyo harimo Nsabimana Boniface, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buruhukiro, wahagaritswe mu gihe cy’amezi atatu.
Amakuru avuga ko Nsabimana azira kuba yarahaye icyangombwa cyo kubaka umushoramari w’Umunyarwanda utuye muri Amerika, ukomoka mu Murenge wa Musebeya, kugira ngo yubake ku muhanda w’igitaka uva mu Mujyi wa Nyamagabe ugana mu Murenge wa Buruhukiro, ugakomeza werekeza mu Murenge wa Musebeya.
Bivugwa ko Nsabimana yabanje kugerageza guhagarika uwo mushoramari kumwima icyangombwa cyo kubaka, ariko nyuma agahabwa amabwiriza n’abamukuriye yo kukimuha.
Ayo makuru avuga ko kuri ubu ari we uri kubibazwa nyuma y’uko iyo dosiye itangiye kumenyekana no kugera mu zindi nzego.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri yabwiye UMUSEKE ko “Nsabimana Boniface yahagaritswe amezi 3 kubera amakosa yo mu kazi.”
Yongeyeho ko n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya Yahagaritswe yahagaritswe mu kazi uko amategeko abiteganya.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW / Nyamagabe
