Mitsutsu yapfushije murumuna we

Murumuna wa Mitsutsu yitabye Imana

Umuvandimwe w’umunyarwenya Kazungu Emmanuel, uzwi nka Mitsutsu, yitabye Imana nyuma yo kumara imyaka ibiri arembeye mu bitaro.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Mitsutsu yatangaje ko murumuna we yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Kanama 2026.

Yagize ati “Iruhukire mu mahoro papa. Ndagukunda kandi nzahora ngukunda. Uri intwari y’umuryango. Ndashimira mwese twabanye muri uru rugendo rutari rworoshye. Imana ibahe umugisha.”

Mu minsi ishize, Mitsutsu yari yafashe icyemezo cyo guteza utwe kugira ngo abone amafaranga yo gukomeza kuvuza murumuna we, wari umaze imyaka ibiri arembeye mu bitaro.

Uyu musore yitabye Imana nyuma y’igihe kinini yari arwariye mu Bitaro bya CHUK, mbere yo kwimurirwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ari na ho yaguye.

Kugeza ubu ntiharatangazwa uburwayi yari afite, gusa bimwe mu bimenyetso yari afite ni ukumungwa isura.

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *