Abantu ibihumbi bagiye guhurira muri ‘All Women Together Conference 2026’

Itorero Noble Family Church na Women Foundation Ministries byateguye igiterane ngarukamwaka cy’abagore “All Women Together Conference 2026”, kizabera muri BK Arena i Kigali kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026.

Insanganyamatsiko y’iki giterane iragira iti: “From Victims to Champions” (Kuva mu Gutsikamirwa tujya mu Butsinzi), ishingiye kuri Zaburi 68:11.

Kuri iyi nshuro, gifite umwihariko kuko Women Foundation Ministries izzaba yizihiza imyaka 20 imaze iteza imbere abagore n’imiryango binyuze mu kwizera.

Alice Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’uwashinze Women Foundation Ministries, yavuze ko imyaka 20 ya Women Foundation Ministries ari urugendo rwuzuyemo ubuntu bw’Imana n’ubuhamya bwinshi

Yasobanuye ko muri iyo myaka bakoze ibikorwa bitandukanye byafashije abantu benshi kumenya Kristo, banatanga umusanzu mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Mu byo yavuze ko batazibagirwa muri uru rugendo harimo umunsi Madamu Jeannette Kagame yitabiraga igiterane All Women Together cyabereye muri Kigali Convention Center ku wa 11 Kanama 2023.

Ati: “Navuga ko umwaka wa 2023 twagiriwe, twahawe umugisha tugasurwa na Madamu Jeannette Kagame.”

Yavuze ko kubona Umufasha wa Perezida wa Repubulika yifatanyije na bo byababereye ishimwe rikomeye.

Ati: “Nta kintu cyiza nko kumva Mama yaje, ni nk’umwana wabonye Mama yaje urishima. Kuba yaraje ni nk’aho ijuru riba rikubwiye ngo ndi kumwe nawe, ni nk’aho Imana iba yongeye kuguha imbaraga no mu bugingo.”

Apostle Alice Mignonne Kabera yavuze ko usibye kwigisha Ijambo ry’Imana, iki giterane kizafasha abagore kwiyubaka, kongera icyizere, kubaka imiryango ihamye no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango mugari.

Iki giterane kandi kizitabirwa n’abigisha b’Ijambo ry’Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga barimo: Dr. Bill Winston (USA), Pastor Matthew Ashimolowo (United Kingdom) , Dr. Cindy Trimm (USA) , Bishop Funke Felix Adejumo (Nigeria) , Pastor Jessica Kayanja (Uganda) , Rev. Julian Kyula (Kenya) , Pastors Kingsley & Mildred Okonkwo (Nigeria) , na Dr. Patience Melengana (South Africa).

Alice Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’uwashinze Women Foundation Ministries

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *