Umuryango utabara abari mu kaga wa Croix-Rouge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) watangaje ko washyikirije ihuriro rya AFC/M23 abantu baryo 15 bari bamaze igihe bafunzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo uyu Muryango wasohoye wavuze aba bantu bakuwe i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru ku mugoroba wo ku wa 6 Kanama 2026, ubanyuza muri Uganda yemeye gutanga inzira nyuma ku wa 7 Kanama bashyikirizwa AFC/M23 mu Mjayepfo ya Teretwari ya Rutshuru. Ntihasobanuwe abarekuwe gusa AFC/M23 yagiye ivuga ko Leta ya Congo ifunze abantu 700 barimo abanyamuryango bayo n’abakekwaho kuba abanyamuryango bayo.
Iti ” Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’inzego z’ubuzima kandi hubahirizwa byimazeyo ingamba zo gukumira Ebola, zirimo no gushyiraho imbangukiragutabara y’Umuryango wa Croix-Rouge ya Uganda, kugira ngo habeho ubufasha bwihuse mu gihe habaye ikibazo cy’ubuvuzi.”
Croix-Rouge yasobanuye ko iki gikorwa cyabaye hashingiwe ku masezerano Leta ya RDC na AFC/M23 byasinyiye i Doha muri Qatar muri Nzeri 2025, arebana no korohereza ibikorwa by’ubutabazi no kurekura imfungwa ko kandi yo ikora nk’umuhuza hashingiwe ku busabe bw’impande zombi bwo kujya ibashyikriza imfungwa.
Mu kwezi kwa Gicurasi muri 2025, Umuryango wa Croix-Rouge nabwo wari wajyanye i Kinshasa mu murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo, abantu amajana biganjemo abahoze mu Ngabo n’Igipolisi bya Congo bari baratsinzwe urugamba bahanganyemo n’ingabo za AFC/M23.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
