Ibyo kwitaho mu kuzamura imitsindire y’abanyeshuri

Abanyeshuri bahurijwe hamwe rwego rwo guteza imbere imyigire, ubuzima bwo mu mutwe n’imibanire myiza y’umwana n’abandi

Ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe gupima urwego rw’imyigire n’imyigishiririze mu mashuri yo mu  Rwanda (LARS 2025) bwerekanye ko 56% by’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza batabasha gusobanukirwa ibyo basoma mu Kinyarwanda, mu gihe 15% gusa ari bo bashobora gukora ibibazo by’imibare birimo kubara, gukuba no kugabanya.

Ibi ni bimwe mu byagaragajwe n’ubushakashatsi ku rwego rw’imyigire n’imyigishirize mu mashuri yo mu Rwanda (LARS 2025), bwamuritswe muri Kamena 2026 nyuma yo gukorwa muri Gicurasi 2025.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), bwamutiswe muri Kamena 2026 nyuma yo gukorwa muri Gicurasi 2025, numa yo kugera ku banyeshuri 22,950 bo mu mashuri 592 yo mu turere twose tw’igihugu. Bwapimye ubumenyi bw’abanyeshuri mu masomo arimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare na Siyansi.

Ubu bwagaragaje ko abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, 49% bashoboye gusoma amagambo nibura 35 y’Ikinyarwanda mu munota umwe, mu gihe 71% bashoboye kuyasoma ari mu nteruro. Icyakora, 56% ntibashoboye gusobanukirwa ibyo basomye.

Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko abanyeshuri bagejeje ku bipimo by’imyigire bisabwa bangana na 63% mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, 68.7% mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza na 57.5% mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byongeye kugaragaza ko ikibazo cy’imyigire kidashobora gukemurwa no kwigisha amasomo gusa, ahubwo ko hakenewe no kwita ku buryo umwana yigamo, uko yiyumva n’imibanire ye n’abandi.

Ibi byagaragariye no mu gikorwa cy’ibyumweru bibiri cyasojwe ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026 muri Tubafashe Academy School mu Karere ka Rwamagana, aho abana, abarezi n’ababyeyi bahuriye mu bikorwa byibanze ku myigire, ubuzima bwo mu mutwe n’imibanire myiza.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye na Saint-Joseph yo muri Québec, Canada, aho abarezi n’inzobere baturutse muri Québec basangije abarezi uburyo bwo gufasha abana bafite ubushobozi butandukanye mu myigire, mu gihe abana na bo bitabiriye ibikorwa by’ubuhanzi, siporo, imikino n’ibiganiro, hagamijwe kuzamura imitsindire.

Abana bitabiriye bavuga ko byabafashije kuruhuka no gusabana n’abandi aho kumara ibiruhuko nta gikorwa cy’ibasubiza mu masomo bakoze.

Irumva James Happy, wiga muri Tubafashe Academy School, yavuze ko iki gikorwa cyamufashije kubona umwanya wo gukora ibindi bikorwa no kuruhuka.

Ati “Umwana ntahobora gukomeza kwiga neza adafite igihe cyo kwisanzura.”

Mwiza Gladys yavuze ko ibikorwa byamufashije kuva mu bwigunge no gukorana n’abandi bana, mu gihe Kubwayo Ganza Elvin yavuze ko imikino yabafashije kuruhuka no kwishimana.

Nayituriki Gabriel, umwarimu w’Icyongereza , yavuze ko amahugurwa yabafashije kumenya ko abana badahuje uburyo bwo kwakira amasomo.

Ati “Umwana wese ku kigero cye afite uburyo ushobora gukoresha umwigisha we kandi na we akiga neza agafata vuba.”

Michèle Lemelin, umwarimu w’Igifaransa waturutse muri Québec, yavuze ko ubuhanzi na siporo byafashije abana kwiga, kwisanzura no gukura mu buryo bwuzuye, mu gihe abarezi bo bahawe ubundi bumenyi bwo gufasha abanyeshuri bafite ibyo bakeneye byihariye.

Dr. Chaste Uwihoreye, washinze Tubafashe Academy School na Serenity Wellness, yavuze ko kwita ku mwana bidakwiye kugarukira ku ishuri, kuko n’imibereho y’umuryango igira uruhare mu mikurire n’imyigire ye.

Ati “Ubumenyi ntibushobora kugera ahantu hatari imibereho myiza. Mbere na mbere, tugomba gufasha ababyeyi n’abana gukira ibikomere bafite, kugira ngo ubumenyi bubone aho bwinjirira. Intego yacu ni ugukomeza gusangira ubumenyi, ubunararibonye n’ibikoresho byifashishwa mu myigishirize, kugira ngo abana bakure bafite ubushobozi bwo kugera ku nzozi zabo.”

Yavuze ko muri iki gikorwa ababyeyi bahawe umwanya wo kureba ku bibazo bashobora kuba bafite, kumenya imbaraga zabo no gushaka uburyo bwo kubaka imiryango itekanye kandi ituje.

Umuyobozi wa Tubafashe Academy School, Alphonsine Mujuganji, yavuze ko abana 120 ari bo bitabiriye iki gikorwa, bagahabwa amasomo n’ibikorwa bitandukanye bigamije kubafasha mu myigire, imyitwarire n’imibanire.

Abanyeshuri bahurijwe hamwe rwego rwo guteza imbere imyigire, ubuzima bwo mu mutwe n’imibanire myiza y’umwana n’abandi
Abana babonye umwanya wo gukina, gusabana no kwiga mu buryo butandukanye.
Kwigira hamwe byagaragajwe nk’ibyafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *