Holy Nation Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ibyiza’, igamije gushimira Imana ku byo yakoze mu buzima bw’abayigize, by’umwihariko ku mbabazi n’ubuntu bavuga ko yabagiriye.
Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 7 Nzeri 2026, ku murongo wa You Tube witwa Holy Nation Choir Rwanda.
Abagize Holy Nation Choir bavuga ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bwibanda ku gushimira Imana ku mirimo yakoze, yaba igaragara cyangwa itagaragara, ndetse no ku mbabazi yagiriye abantu nubwo bari bafite intege nke n’ibyaha.
Basobanura ko inganzo yavuye ku mirongo yo muri Bibiliya iboneka muri Zaburi 116:8, Zaburi 116:12 na Zaburi 89:16.
Holy Nation Choir ivuga ko ‘Ibyiza’ yakozwe cyane cyane mu gufasha umuntu uri mu bihe bikomeye kongera kwibuka imbabazi z’Imana no kwakira ubuntu bwayo bubonerwa muri Kristo.
Abagize iyi chorale bavuga ko iyi ndirimbo idatandukanye cyane n’ibindi bihangano byabo, ariko ko umwihariko wayo uri mu gushimira Imana ku mbabazi n’ubuntu bavuga ko yabagiriye.
Bati “Iyo tuvuze ‘Ibyiza’ tuba tuvuze ibyo Uwiteka yakoze byose ngo dutsindishirizwe kandi tubabarirwe ibyaha n’ibicumuro byacu byose.”
Holy Nation Choir imaze imyaka ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Abayigize bavuga ko icyabafashije gukomeza kuba hamwe ari ukwibutsa ko uwo murimo badakora ku bwabo gusa, ahubwo ko bashingira ku mbaraga z’Imana.
Iyi chorale kandi yatangaje ko mu Ugushyingo 2026 izagira igiterane kizamara icyumweru ku Itorero rya Gatenga, aho ibarizwa. Biteganyijwe ko kizaba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 8 Ugushyingo, gifite insanganyamatsiko ishingiye muri Yakobo 2:24, ahanditse hati “Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.”
Holy Nation Choir ivuga ko ifite n’indi mishinga y’indirimbo, ikaba isaba abakunzi bayo gukomeza kuyishyigikira no kuyisengera.
REBA HANO INDIRIMBO ‘Ibyiza’ ya Holy Nation Choir:

