Bénin: Umupolisi wakoreraga kuri sitasiyo ya polisi ya Malanville, mu majyaruguru ya Bénin, yatawe muri yombi ashyirwa mu gifungo cy’agateganyo, nyuma yo gukekwaho gutwika aho yakoreraga ngo ahishe ibimenyetso by’amafaranga yari amaze kunyereza.
Amakuru yatangajwe na Bip Radio ku wa 15 Nzeri 2026 avuga ko uwo mupolisi yaba yarateje inkongi ku bushake, nyuma yo gukura amafaranga mu isanduku ya sitasiyo ya polisi.
Iperereza ryakozwe kuri iki kibazo ryagaragaje ko uwo mupolisi yaba yarakuye amafaranga mu mutungo wa sitasiyo mbere yo gutwika inyubako.
Abagenzacyaha bakeka ko yari agamije gusibanganya ibimenyetso by’ayo mafaranga yari yakuye mu isanduku, kugira ngo bitangwe nk’aho yahiriye mu nkongi.
Amakuru yatangajwe na Bip Radio avuga ko abagenzacyaha baje kubona ko inkongi itari impanuka, ahubwo ko yaba ifitanye isano n’amafaranga yari amaze kubura muri iyo sitasiyo.
Nyuma y’igenzura n’iperereza ryakozwe kuri iki kibazo, uwo mupolisi yatawe muri yombi ashyirwa mu gifungo cy’agateganyo. Ubu dosiye iri gukurikiranwa n’ubutabera.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye yatangajwe ku mubare w’amafaranga yaba yaranyerejwe cyangwa ku byemezo bizafatwa ku bakurikiranwe muri iki kibazo.
UMUSEKE.RW
