Padiri Murenzi Eugène wari Umusaseridoti wa Diyosezi ya Nyundo Yitabye Imana azize uburwayi. Aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye kwivuriza nk’uko ubuyobozi bwa diyosezi ya Nyundo bwabitangaje.
Padiri Murenzi Eugène yitabye Imana nyuma nabwo kuwa 13 Nzeri uyu mwaka, Padiri Jean Damascène Mugiraneza nawe yitabye Imana.
Kuwa 30 Kanama uyu mwaka nabwo Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi wari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo yitabye Imana ,aguye mu Bitaro bya Gisenyi azize urupfu rutunguranye.
Umushumba wa Kiliziga Gatolika muri Diyoseze ya Nyundo, Musenyeri Mwumvaneza Anaclet,yatangaje ko “Afatanyije n’umuryango Padiri Eugène MURENZI avukamo, ababajwe no kumenyesha Abapadiri, Abiyeguriyimana, umuryango mugari w’abakristu ba Diyosezi ya Nyundo n’inshuti zayo ko Padiri Eugène MURENZI yitabye Imana uyu munsi tariki ya 17 Nzeri 2026 muri Mercy hospital, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) aho yari yaragiye kwivuriza.”
Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko imihango yo kumuherekeza n’aho bizabera bazabimenyeshwa mu rindi tangazo.
Mu muhango wo gusabira nyakwigendera Padiri Mugiraneza wabaye ku munsi w’ejo tariki ya 16 Nzeri 2026, Musenyeri Thadée Ntihinyurwa,, Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ari na we wamuhaye Isakaramentu ry’Ubupadiri , yavuze ko urupfu ari ikintu kidasanzwe kuko gitwara uwo abantu bakundaga.
Ati “ Wavuga iki ku mupadiri wari wizihiwe n’abakirisitu bavuga rumwe akagira atya akabavamo bitewe n’urupfu, wavuga iki? Wavuga iki ku murezi mu ishuri ukunda abana be nabo bakamukunda ariko bugacya babwira abo bana ngo mwarimu yapfuye, wumva wavuga iki? Ese bakubwiye bati Intwari ku rugamba rwamutwaye wavuga iki? Buriya wavuga ko urupfu ari intwari?’’
Yakomeje ati ‘’Ese usomye Ijambo ry’Imana ukumva ko umwana w’Imana Yezu Kristu yaguye ku musaraba wavuga ko urupfu ari rwo rufite ijambo rya nyuma? Oya, urupfu n’ubwo ntawe rwatinye rukubahuka n’umwana w’Imana Yezu Kristu, urupfu ntabwo ari rwiza, urupfu si intwari, urupfu rurahubuka, urupfu ntawarwiringira, ntihazagire n’urusaba imbabazi.’’



UMUSEKE.RW
