Qatar niyo yahuje u Rwanda n’u Bubiligi

Leta ya Qatar yatangaje ko yakiriye neza icyemezo gihuriweho na Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi cyo gusubukura umubano w’ibihugu byombi no kongera gufungura Ambasade zabyo.

Ibi yabitangaje mu gihe kuwa 22 Nzeri 2026, u Rwanda n’u Bubiligi bitangaje ko byafashe icyemezo cyo gusubukura umubano ushingiye kuri dipolomasi, nyuma y’ibiganiro byabayeho hagati y’impande zombi mu bihe bitandukanye ndetse byemeranya ko Ambasade ku mpande zombi zizongera gufungurwa mu gihe cya vuba.

Ku wa 17 Werurwe 2025 ni bwo u Rwanda rwari rwafashe umwanzuro wo guhagarika umubano warwo mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, runategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

U Rwanda rwavuze ko rwari rwawufashe nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire y’u Bubiligi ya gikoloni.

U Rwanda n’u Bubiligi byashimiye ubuyobozi bwa Leta ya Qatar, bwagize uruhare mu korohereza inama ya mbere yahuje aba Minisitiri bombi, yabereye i Doha muri Kamena 2025.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, kuri X yavuze ko ashima icyemezo impande zombi zafashe cyo gusubukura umubano.

Yagize ati “ Twishimiye isubukurwa ry’umubano mu bya dipolomasi hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi, kandi turashimira ibi bihugu byombi by’inshuti kuri iyi ntambwe y’ingenzi igaragaza intsinzi y’ibiganiro n’ubushake bwo kumvikana, ikanerekana ubwitange buhuriweho.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Amb Olivier Nduhungirehe, nawe yashimye uruhare rwa Qatar mu gutuma umubano w’u Rwanda n’Ububiligi usubukura.

Ati “Ndabashimira uruhare rukomeye Leta ya Qatar yagize mu isubukurwa ry’umubano wa dipolomasi hagati y’Ubwami bw’u Bubiligi na Repubulika y’u Rwanda.”

Amb Nduhungirehe yavuze ko Inama yo ku wa 2 Kamena 2025, yateguwe na Qatar kandi iyoborwa na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani, yabaye intangiriro y’ibiganiro byubaka n’imyumvire myiza hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda.

Qatar imaze igihe igira uruhare mu bikorwa bya dipolomasi byo kunga impande zitumvikana.

Mu 2025, Doha yakiriye ibiganiro byahuje abayobozi b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gushaka amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ni  n’umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati ya RDC n’umutwe wa M23, bamaze igihe mu Ntambara.

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *