Imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuwa 29 Nzeri 2026, mu karere ka Ngoma, yasambuye inzu 11 zo mu mirenge ine, inangiza ibindi bintu bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yatangaje ko iyi mvura yaguye ku gicamunsi yasambuye inzu zitandukanye zirimo na ECD.
Yagize ati “ Mu byo imvura yangije harimo inzu zo mu Murenge wa Jarama, Sake, Murama na Mutenderi, inzu zose ni 11 zasenyutse zifite amabati 191 hari n’igikoni cyo kuri ECD y’abana cyagurutse ariko cyo bagisubiranyije.’’
Meya Niyonagira akomeza ati “N’ubu turakangurira abaturage kuzirika ibisenge kuko umuyaga kuba uzaba mwinshi twarabibwiwe rero turabasaba kubikora bwangu kugira ngo twirinde tunarinde imiryango yacu.’’
Uyu muyobozi yavuze ko imiryango ifite inzu zangiritse yacumbikishirijwe mu baturanyi babo mu gihe akarere gafatanyije n’izindi nzego bari kwitegura kubafasha.
Srce:IGIHE
UMUSEKE.RW

