Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC) ivuga ko kuyobora amadini wararangije kwiga amasomo y’Iyobokamana (Teworojiya) bizakemura ibibazo bigaragara mu mikorere y’amadini n’amatorero.
HEC ivuga ko kuba abayobozi n’abigisha b’imiryango ishingiye ku myemerere bagomba kuba bafite ubumenyi mu by’iyobokamana bifasha kunoza imikorere y’amadini n’amatorero, no gutuma inyigisho bageza ku bayoboke zishingira ku bumenyi bafite.
Ibi byagarutsweho mu muhango wa 14 wo gutanga impamyabumenyi muri Kaminuza y’Abaporotesitanti y’u Rwanda (PUR), aho abanyeshuri 1,114 bahawe impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye, birimo icyiciro cya mbere cya Kaminuza, impamyabumenyi z’inyongera ku cyiciro cya kabiri ndetse n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Muri aba barangije harimo abize amasomo y’iyobokamana, bamwe muri bo bakaba bari basanzwe bafite inshingano mu madini n’amatorero, bakaba barasubiye mu ishuri kugira ngo bongere ubumenyi bujyanye n’inshingano bafite.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibipimo Rusange by’Ireme ry’Uburezi mu Mashuri Makuru muri HEC, Dr. Théoneste Ndikubwimana, avuga ko kwiga amasomo y’iyobokamana bifasha abayobozi n’abigisha gusobanukirwa neza ibyo bigisha, bikagira uruhare mu kugabanya inyigisho z’ubuyobe.
Yagize ati: “Kwiga amasomo y’iyobokamana bifasha abayobozi n’abigisha kumenya neza ibyo bigisha no kubishingira ku bumenyi bafite. Bituma bigisha ibyo basobanukiwe neza, bikagabanya inyigisho z’ubuyobe kandi bigatuma ubutumwa bageza ku bayoboke buba bufite ishingiro.”
Ibi bijyanye n’amabwiriza arebana n’ibisabwa ku miryango ishingiye ku myemerere, aho uhagarariye umuryango ushingiye ku myemerere n’umwungirije basabwa kuba bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu by’iyobokamana, cyangwa indi mpamyabumenyi ya Kaminuza hiyongereyeho impamyabushobozi yemewe mu by’iyobokamana yatanzwe n’ikigo cyemewe.
Aya mabwiriza agamije mu bindi, guteza imbere imiyoborere myiza no kunoza imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere.
Bamwe mu bize amasomo y’iyobokamana bavuga ko bizabafasha mu nshingano zabo.
Uwizeyimana Dozita, umwe mu barangije amasomo y’iyobokamana muri PUR, avuga ko ubumenyi bungutse buzamufasha kurushaho kunoza inshingano afite no gutanga inyigisho zishingiye ku bumenyi.
Yagize ati: “Iyo wize ugakora ibyo wize, unoza ibyo ukora, ukirinda kuvuga ibyo wihimbiye, kandi ukigisha ibintu uzi inkomoko yabyo ukabijyanisha n’abo uri kubwira, bikanarinda gukwirakwiza ubuyobe.”
Anicet Kabalisa, na we warangije amasomo y’iyobokamana muri PUR, avuga ko ubumenyi yakuye muri Kaminuza buzamufasha kuyobora neza, kwirinda amakosa no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bivuka mu madini.
Ati: “Kwiga bifasha umuntu kuyobora neza, kandi akirinda amakosa ndetse akirinda kwigisha inyigisho z’ubuyobe, akanamenya uko hakemurwa ibibazo biba mu madini akabishakira ibisubizo.”
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri Kaminuza y’Abaporotesitanti y’u Rwanda (PUR), Pr. Viateur Habarurema, avuga ko ubumenyi abanyeshuri bahabwa bugamije kubaha ubushobozi bwo kugira uruhare mu kubaka Umuryango Nyarwanda no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Ubumenyi abanyeshuri bahabwa iyo barangije amasomo bubaha ubushobozi bwo kugira uruhare mu kubaka Umuryango Nyarwanda no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Bubafasha kandi gukemura ibibazo bitandukanye bahura na byo, gusobanukirwa neza Ijambo ry’Imana no kurishingiraho mu myigishirize, bityo bakirinda inyigisho z’ubuyobe.”

UMUSEKE.RW

