Korali Rabagirana yo muri ADEPR Gatsata, ahazwi nka Gariraya, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Wa Musaraba”, igaruka ku mumaro w’umusaraba Yesu Kristo yabambweho n’icyo igitambo cye gisobanuye ku bakristo.
Perezida wa Rabagirana Choir, Eric Kagiraneza, yatangaje ko iyi ndirimbo yanditswe na Gad Byiringiro, ikaba igamije gufasha abayumva kurushaho gusobanukirwa n’akamaro k’urupfu rwa Yesu Kristo ku musaraba.
Yagize ati: “Ni indirimbo ivuga Kristo, yanditswe na Gad Byiringiro. Irimo ubutumwa busobanura umumaro w’umusaraba Kristo yabambweho n’icyo watumariye nk’abakristo.”
Rabagirana Choir igizwe n’abaririmbyi 75, biganjemo urubyiruko. Imaze gushyira hanze indirimbo icyenda na album imwe, zirimo “Ndaririmba”, “Uwiteka Ndamukunda”, “Mfite Ibyiringiro”, “Ya Nkomo” na “Wa Musaraba”.
Kagiraneza yavuze ko intego y’iyi korali ari ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo, ikagera ku bantu benshi bashoboka.
Ati: “Icyerekezo cya Rabagirana ni ivugabutumwa ryagutse mu ndirimbo zo kwamamaza ubutumwa bwiza.”
Yasobanuye ko kuba urubyiruko rwiganje muri iyi korali ari imwe mu mbaraga zayo mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ivugabutumwa.
Mu mishinga bafite, harimo kuzamura urwego rw’imiririmbire, kunoza amajwi no gukoresha injyana zigezweho, ariko ubutumwa bwiza bugakomeza kuba ipfundo ry’indirimbo zabo.
Ati: “Umushinga wa mbere ukomeye dufite ni ukuzamura urwego rw’imiririmbire, tukabasha kuririmba ubutumwa bwiza mu njyana zigezweho ndetse n’amajwi agororotse neza, ku buryo ababyumva bumva uburyohe bw’amajwi ndetse n’ubutumwa bwiza bubahumuriza.”
Rabagirana Choir ifite intego y’uko mu 2030 ubutumwa izaba imaze kugeza ku bantu binyuze mu ndirimbo buzaba bwafashije benshi kwakira Kristo.
Kagiraneza ati: “Twifuza ko mu mwaka wa 2030 hazaba hari umubare munini w’abantu bakiriye Kristo, binyuze mu butumwa bwiza buzaba bwamaze gusohoka mu ndirimbo za korali.”
Mu mashusho y’indirimbo “Wa Musaraba” hagaragaramo Manzi Tecquero, umubyinnyi wo muri Sherry Silver Foundation.
Kagiraneza yasobanuye ko atari umuririmbyi wa Rabagirana Choir, ahubwo ko basanzwe baziranye binyuze mu bikorwa bya muzika.
Ati: “Ntabwo Tecquero ari umuririmbyi wacu. Twari dusanzwe tuziranye kuko hari igihe yajyaga aba ari muri band ya muzika akadufasha kuvuza ingoma.”
Uretse gukora indirimbo, Rabagirana Choir irateganya gutangiza ibitaramo ngarukakwezi yise Rabagirana Festival, bigamije gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no kwegera abakunzi bayo.
Reba amashusho ya Wa Musaraba ya Rabagirana Choir




NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

