Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi y’Abatarengeje imyaka 23, yatsinze Sudani U23 ibitego 3-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri mu 2027.
Uyu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze, wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.
Izi ngimbi z’u Rwanda zatangiye umukino neza ndetse ziza gufungura ku munota wa cyenda ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Niyigena Abdoul kuri koruneri yari itewe neza na Muhoza Daniel ukinira Rayon Sports.
Aba basore batozwa na Nshimiyimana Eric, bakomeje kurusha Sudani biciye ku bakinnyi barimo Sultan Bobo wa Marine FC, Hoziyana Kenndy wa Kigali FC na Sindi Paul Jesus nawe wa Marine FC.
Mu minota 25 ya mbere, u Rwanda rwagerageje kubuza Sudani gutangiza imipira iwayo, bigatuma abanya-Sudani bahitamo kuyishyira imbere, bigahita byorohera Abanyarwanda kuwufata bagatangira kubaka bashingiye kuri Kennedy wari ufite inshingano zo kuza gusohora umupira wabo.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye ingimbi z’u Rwanda ziri imbere n’igitego 1-0 ariko zahushije ibindi byashoboraga kwinjira mu izamu rya Sudani kuko barigaragaho kenshi.
Ubwo amakipe yombi yagarukaga mu gice cya kabiri, ntabwo ingimbi z’u Rwanda zatinze kongera guhagurutsa abari baje kuzishyigikira kuko ku munota wa 47, Shingiro yongeye kunyeganyeza inshundura maze abasore ba Nshimiyimana Eric babona igitego cya kabri.
Ibintu byongeye kuba bibi ku basore b’abanya-Sudani, ubwo Sindi Paul Jesus yatsindiraga aya Mavubi y’ejo hazaza igitego cya gatatu cyatsinzwe ku munota wa 78 nyuma yo gusohoka nabi k’umunyezamu wa Sudani.
Hari ku mupira wari utanzwe neza Sultan Bobo, maze Sindi bakinana muri Marine FC, ahita awubyaza umusaruro awushyira mu rushundura.
Icyari gikurikiyeho, ni ukureba uko ibi bitego byakwiyongera, cyane ko Sudani itigeze igora izi ngimbi z’u Rwanda.
Abanya-Sudani nabo bagiye bakora impinduka zitandukanye ndetse zanatumye batangira gusatira ariko kubona igitego bikomeza kuba ingume kugeza iminota 90 irangiye, intsinzi isigaye mu Rwanda.
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzahuza aya makipe yombi, uzabera i Juba muri Sudani y’Epfo ku wa 6 Ukwakira 2026.
Ikipe izasezerera indi muri iki cyiciro, izahura na Cameroun mu ijonjora biteganyijwe ko rizakinwa mu Ugushyingo uyu mwaka.
Mu gihe iyasezerera indi hagati y’u Rwanda/Sudani na Cameroun, izahura n’izaba yasezereye indi hagati ya Madagascar n’Ibirwa bya Comores/Afurika y’Epfo, ubundi izasezerera indi izahite ikatisha itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 23.






UMUSEKE.RW

