Amerika yacyuye abasirikare bayo bose bari muri Iraq

Ingabo za Amerika zose zavuye muri Iraq

Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zamaze gucyura abasirikare bayo bose babaga mu Gihugu cya Iraq nyuma y’imyaka 12.

Abasirikare ba nyuma 1500 babaga mu Kigo cya Gisirikare cya Irbil mu Majyaruguru ya Iraq bahavuye tariki ya 30 Nzeri 2026 bajyanye n’abandi b’u Bwongereza nabo babanaga muri icyo Kigo.

Izi Ngabo zari muri Iraq kuva mu 2014 ubwo Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bafataga umwanzuro wo kohereza Ingabo nyinshi muri Iraq kurwanya Umutwe w’Iterabwoba wa ISS wabicaga bigacika.

Hari ku nshuro ya kabiri Amerika yohereje Ingabo muri Iraq nyuma y’uko no mu 2003 yari yohereje ibihumbi by’Ingabo zaje kugera ku 170,000 mu ntambara yiswe iyo kurwanya iterabwoba yagabwe kuri Saddam Hussein bikarangira akatiwe urwo gupfa ashinjwa gushyigikira iterabwoba no gukora ibisasu kirimbuzi.

Izi Ngabo zaje gukurwa muri Iraq mu 2011 ariko nyuma y’imyaka itatu ziragaruka mu guhangana na ISS.

Nyuma y’uko ISS itsinzwe mu 2017, Amerika na Iraq byumvikanye ko Ingabo za Amerika zigomba gucyurwa mu byiciro ndetse hagatozwa n’Ingabo za Iraq ku buryo zigira ubushobozi bwo kurinda Igihugu.

Ubwo Abasirikare ba nyuma ba Amerika ku wa 30 Nzeri 2026 bavaga muri Iraq berekezwa mu bigo by’Ingabo za Amerika biri muri Syria na Jordanie, Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ari intsinzi ikomeye kuri Amerika na Iraq bakuye ku mutwe wa ISS.

Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Ali al-Zaidi, yavuze ko itaha ry’Ingabo za Amerika ryinjije igihugu ayoboye mu kiragano cyo kwimenya no kwigira.

Muri Iraq hateguwe ibirori by’Ingabo ziri kuzenguruka mu mihanda zishimira ko nta Ngabo z’ibihugu by’amahanga ziri ku butaka bw’icyo Gihugu.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *