Ruhango: Bayiringire Eric wari ufite ikibyimba mu mugongo, UMUSEKE ukaza kumukorera ubuvugizi, Leta ikemera kumuvuza, yabazwe kandi bigenza neza.
Bayiringire Eric w’imyaka 27 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Bugufi, Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana Akarere ka Ruhango.
Bayiringire yabwiye UMUSEKE ko iki kibyimba cyo mu mugongo akimaranye imyaka 12, kandi muri iyo myaka yose nta mikoro yigeze abona kugira ngo Abaganga babashe kumuha ubuvuzi.
Ati: “Najyaga kubagwa Abaganga bambarira amafaranga bizatwara nkayabura nkongera gusubira mu rugo ntavuwe.”
Bayiringire avuga ko nyuma y’uko Itangazamukuru rimukoreye ubuvugizi aribwo ikibazo cy’uburwayi cyamenyekanye, Leta imwemerera kumuha ubufasha bwo kwivuza.
Ati: “Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana bwanyohereje kwa Muganga i Gitwe, ndahava njya mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza CHUB.”
Bayiringire avuga ko Ibitaro bya CHUB byamwohereje mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya CHUK i Kigali ubu bakaba bamubaze, ndetse yavuye mu iseta amahoro.
Ashimira Leta ku bufasha n’inkunga bamuhaye ubu akaba arwaye igikomere gusa, ikibyimba cyo mu mugongo yari amaranye iyo myaka yose bakibaze aho cyari kiri, hagiye gusigara inkovu.
Uyu musore yabwiye UMUSEKE ko afite mitiweli ku buryo ayo Leta izatanga atari 100%.
Bayiringire Eric ubu afite umurwaza kandi yijeje UMUSEKE ko mu minsi mikeya azasubira mu rugo iwabo yakize.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW

