Abigobotoye FDLR bahishuye ubuzima bushaririye babagamo

Abanyarwanda 369 batahutse bava mu mashyamba ya RD Congo, aho bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bagarutse ku buzima bushaririye babayemo, burimo guhohoterwa no kwicwa urusorongo.

Aba Banyarwanda batahutse ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, nyuma y’imyaka bari bamaze muri RDC, bakiriwe ku mipaka ya Grande Barrière, ihuza Goma na Rubavu, na Bukavu, ihuza Bukavu na Rusizi.

Muri bo, 316 bo mu miryango 99 banyuze ku mupaka wa Grande Barrière, abandi 53 banyura ku mupaka wa Rusizi.

Nyuma yo kwakirwa n’ubuyobozi n’inzego zitandukanye, bajyanywe mu Kigo cy’Agateganyo cya Kijote mu Karere ka Nyabihu, aho bahabwa ubufasha bw’ibanze n’ibyangombwa mbere yo gusubira mu miryango yabo.

Nsengiyumva Ernest w’imyaka 54, umwe mu batahutse, yavuze ko yavuye mu Rwanda mu 1998, avuye mu yahoze ari Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi.

Yasobanuye ko imyaka yamaze muri RDC yaranzwe n’imibereho mibi, aho abaturage bahingaga ariko umusaruro wabo ukanyerezwa n’imitwe yitwaje intwaro, irimo FDLR.

Ati “Uretse ubujiji sinakabaye mazeyo imyaka ingana uku. Twahingaga ntidusarure, kuko imitwe irimo FDLR yazaga kubyiba. Mbese nta burenganzira twabaga dufite mu gihugu kitari icyacu.”

Nsengiyumva yabwiye IGIHE ko yishimiye kongera kugera mu Rwanda, ashimangira ko yiteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo kubaka igihugu.

Yagaragaje ko ubuzima yabayemo muri RDC bwamwigishije byinshi, ashimangira ko gutaha mu gihugu cye ari amahirwe yo gutangira ubuzima bushya.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yasabye abatahutse kwitabira gahunda za Leta no gufatanya n’abandi Banyarwanda mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Ababashukaga murabazi. Nimuze dufatanye, n’abasigayeyo mubabwire uko mwasanze u Rwanda rufite ikoranabuhanga rikataje, batahe. Muzihutire kwitabira gahunda za Leta zirimo gusubiza abana ku ishuri.”

Yabasabye kandi kugeza ubutumwa ku Banyarwanda basigaye muri RDC, bababwira uko basanze u Rwanda kugira ngo na bo bashishikarire gutaha.

Nzabonimpa yabijeje ko bazakomeza kwitabwaho kugeza basubijwe mu miryango yabo, ndetse bagahabwa inkunga igamije kubafasha kongera kwiyubaka.

Mu nkunga bazahabwa, buri utahutse ufite imyaka 18 kuzamura azahabwa amadolari 188, naho uri munsi yayo ahabwe amadolari 113. Buri wese kandi azahabwa ibiribwa by’ibanze bifite agaciro ka 45.000 Frw.

Mu Banyarwanda 316 banyuze ku mupaka wa Grande Barrière, harimo abana 89 bafite hagati y’umwaka umwe n’imyaka ine, 98 bafite hagati y’imyaka itanu na 11, na 23 bafite hagati y’imyaka 12 na 18.

Abandi 93 bafite hagati y’imyaka 18 na 59, mu gihe 13 barengeje imyaka 60.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *