Abacanshuro barasiwe muri RDC

Tim Kennedy wahoze mu ngabo zidasanzwe za Amerika na Justin Conaglen wahoze mu za Nouvelle-Zélande barasiwe muri Congo, Conaglen ahasiga ubuzima

Tim Kennedy wahoze mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za America, Justin Conaglen wahoze mu ngabo zidasanzwe za Nouvelle-Zélande, n’undi mucanshuro barashwe ubwo bari mu kazi ko kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi byabaye ku wa 17 Nzeri 2026, ubwo abo bagabwagaho igitero cyahitanye Justin Conaglen wahoze mu ngabo zidasanzwe za Nouvelle-Zélande, mu gihe Kennedy we yarokotse nubwo yakomeretse kimwe n’undi mucanshuro wari kumwe na bo.

Amakuru y’iraswa rya Kennedy yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye, nyuma yemezwa na Brent Tucker wahoze mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Amerika uzwi nka Delta Force.

Mu kiganiro cyitwa Tier 1 Live cyo ku wa 8 Ukwakira 2026, Tucker yavuze ko Kennedy yarashwe inshuro enye, ubwo yari kumwe n’uwahoze ari umusirikare wa Nouvelle-Zélande waje gupfa.

Tucker yavuze ko Kennedy yamaze amasaha menshi ategereje ubufasha, mbere yo kujyanwa mu bitaro byo muri Amerika.

Yasobanuye ko umuryango wa Kennedy udashaka kugira icyo utangaza kuri iki kibazo, ariko we ahisemo kukivugaho nyuma yo kuganira n’abantu benshi yizeye ko bafite amakuru yizewe ku byabaye.

Ati “Bari batatu, babiri barashwe bikomeye, ariko ku bw’amahirwe make umwe apfira muri Congo.”

Roberto Young Pelton, uzobereye mu gukurikirana no gutangaza amakuru y’intambara, yabwiye ibitangazamakuru byo muri Nouvelle-Zélande ko Kennedy na bagenzi be bari mu bikorwa byo kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro muri RDC.

Amakuru avuga ko abo bacanshuro bari muri RDC mu kurinda  ibirombe by’amabuye y’agaciro biri mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, hashingiwe ku masezerano Leta ya Kinshasa yagiranye na Erik Prince, Umunyamerika uzwi mu bikorwa by’ubucanshuro.

Si ubwa mbere abacanshuro bagaragaye mu Burasirazuba bwa Congo. Bamwe muri bo bakorera ku masezerano bagiranye n’ubutegetsi bwa RDC, agamije kubufasha kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu ntangiriro za 2025, ubwo abarwanyi ba M23 bafataga umujyi wa Goma, abacanshuro benshi biganjemo abo muri Romania, bashyize intwaro hasi. Nyuma, u Rwanda rubaha inzira basubira iwabo i Burayi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *