Bugesera: Urubyiruko rwubakiye imiryango 8 itishoboye

Ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bahawe inzu

Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera ruvuga ko mu myaka itanu ishize, rumaze kubakira inzu  imiryango umunani itishoboye.

Ibi byagarutsweho ubwo kuwa 9 Ukwakira 2026, rwari mu gikorwa cyiswe “Urubyiruko Turashima.”

Ni igikorwa kigamije gushimira umukuru w’Igihugu amahirwe aha urubyiruko no kugaragaza uruhare rwarwo mu iterambere ry’Akarere.

Muri iki gikorwa, urubyiruko rwatashye inzu ebyiri z’imiryango ibiri  itishoboye yo mu Murenge wa Musenyi ndetse runoroza inka abaturage.

Wihogora Christine ni umwe mu bubakiwe, akaba ari n’umupfakazi w’abana bane   ati “ Ni ibyishimo byinshi. Nari nsanzwe nkodesha .Ubu ndumva bindenze,mpawe inka,mpawe inzu,ikigega.Icyo nakwizeza ni uko nzafata neza inzu bampaye, nkabagaragariza ko nari nyikeneye cyangwa n’ibyo bikoresho n’amatungo bampaye. Nizera ko bizamfasha kwiteza imbere.

Akomeza ati “Urubyiruko dufite, rufite urukundo,rufite ishyaka  ryo kubungabunga umutekano w’abantu batishoboye. Natwe tuzababa hafi,ibishoboka tujye tubafasha.”

Mukamana Jeannette  nawe ati “Nahawe inka, nange ninyitaho izamfasha.Iyo umuntu afite aho ahari uba utuje.Umuntu agira imitekerereza myiza , bigatuma n’ubuzima bugenda neza.”

Akomeza ati “Icyo nabwira urubyiruko ni uko bakomeza kugira ubumwe n’urukundo. Ndashimira kandi ubuyobozi, bazakomereze aho ku bw’ibikorwa byabo byiza.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera,Monimpaye Pascal, avuga ko iki gikorwa bateguye ,kigamije gushimira umukuru w’Igihugu.

Ati “Hari ibikorwa byagiye bikorwa ariko ikaba ari gahunda urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera,batekereje kugira ngo bashimire ubuyobozi bw’Igihugu ku mahirwe baha urubyiruko no kubaha urubuga rufata ibyemezo.”

Mbonimpaye avuga ko iyi gahunda ikozwe ku nshuro ya kane ndetse ko mu myaka itanu ishize, imiryango itandukanye itishoboye yagiye ifashwa kubona inzu n’amatungo.

Ati “Twatangiye twubaka amazu abiri,tugakora imiganda mu mbaraga zacu aiko tugakoresha bwa bumenyi igihugu cyaduhaye .Niba ari ukubaka, dufite urubyiruko rwubatse, niba ari ugusiga amarange dufite urubyiruko rwabikoze.”

Akomeza ati “Bakajya bakora Umuganda basimburana nta gihembo kugira ngo tubashe kugera kuri za nzozi twashakaga.Mu myaka itanu, turashima ko tumaze gutuza imiryango umunani, tukanoroza inka zisaga zirindwi ,tukabaha n’ibikoresho byo mu nzu n’ibindi  kugira ngo umuryango ubashe kubaho neza.”

Yasabye urubyiruko rukiri mu bikorwa byo kunywa ibiyobyabwenge kubivamo,bakaza gutanga umusanzu wabo wo kubaka igihugu.

Ati “Ntabwo bibakwiriye nk’urubyiruko kandi ari bo  bagomba gusigasira ibyagezweho,bakabibungabunga,bakabyongera.Niyo mpamvu dusaba ko bava muri ibyo  (ibiyobyabwenge) ahubwo bakabyaza umusaruro amahirwe igihugu baduhaye .”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera,Mutabazi Richard, avuga ko urubyiruko rwari rwaratekereje guha inka umukuru w’igihugu ariko bahitamo kumushimira bakora ibikorwa bitandukanye biteza imbere umuturage n’igihugu muri rusange.

Meya Mutabazi  ati “Ni ukuba urubyiruko rwaratoye uwo muco wo gukemura ibibazo bihari,bakumva ari bwo buryo bashimira umukuru w’igihugu.Ni impinduka mu mitekerereze yabo n’icyerekezo baha imikorere na za mbaraga zabo.”

Akomeza ati “Icya Kabiri ni uko ibikorwa bakoze bifasha abo baba bakorera.Umusanzu  w’urubyiruko ni ntagereranywa,tuzi amateka yacu ko urubyiruko rwayobowe nabi, rugahabwa umurongo utari mwiza rugasenya igihugu,ariko urw’uyu munsi rurubakira abantu.“

Meya Mutabazi avuga ko urubyiruko rukiri mu bikorwa byo kunywa ibiyobyabwenge hari ikizere ko ruzavabivamo,rufatiye urugero ku bakora ibikorwa byiza.

Urubyiruko ruvuga ko ibikorwa byose rwakoze mu myaka itanu ishize, bifite agaciro Karenga miliyoni 200 Frw.

Usibye guhabwa inzu,urubyiruko rworoje abaturage inka zirindwi mu myaka itanu ishize
Urubyiruko rwashimiye n’abafatanyabikorwa batandukanye barufashije kugera ku ntego rwari rufite

Pascal avuga ko bashimira umukuru w’igihugu ubaha urubuga n’amahirwe yo gukorera igihugu
Urubyiruko rwasabwe gukomeza kubakira ku ndangagaciro z’Umunyarwanda birinda ibikorwa bibi
Urubyiruko rwitabiriye rwishimira ko ubuyobozi rubaha urubuga rwo gukorera igihugu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *