Rwanda Premier League yafatiye ibihano amakipe abiri

Urwego Rushinzwe gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru [Rwanda Premier League], rwatangaje ko rwafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC kubera kwica amabwiriza agenga Shampiyona.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 15 Ukwakira 2026 na Rwanda Premier League. Yatangaje ko ibihano aya makipe agomba gufatirwa, yakorewe mu mukino w’umunsi wa Shampiyona uherutse kubera kuri Kigali Pelé Stadium.

Uru rwego rwavuze ko zombi zitubahirije ibiteganyijwe mu ngingo ya 14 y’amabwiriza agenga Shampiyona y’u Rwanda igika cya gatatu.

Bakomeje bavuga ko Gicumbi FC yahinduye z’abakinnyi batatu mu gihe Kigali FC yahinduye nimero y’umukinnyi umwe. Ibi bikaba binyuranyije n’amabwiriza agenga BK Pro League.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yaciwe amande yo gutanga ibihumbi 100 Frw mu gihe abanya-Gicumbi baciwe amande yo gutanga ibihumbi 300 Frw. Ni amafaranga agomba kwishyurwa mbere y’uko zikina imikino ya Shampiyona zizakurikizaho.

Rwanda Premier League yafatiye ibihano Gicumbi FC na Kigali FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *