Rayon Sports yatsindiwe i Kigali

Ibifashijwemo na Abdou Gueye na Danilo Muze, Black Bulls yo muri Mozambique, yatsindiye Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ihuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo ku Mugabane wa Afurika.

Uyu mukino ubanza wabereye i Kigali, watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba, ubera kuri Stade Amahoro. Abakunzi ba Murera baringaniye n’aba Black Bulls bake, ni bo bari baje gushyigikira amakipe yombi.

Bitewe n’imibare iba iri mu mikino ibanza mu marushanwa Nyafurika, ni umukino watangiye urimo imibare myinshi ku mpande zombi, byatumye no kubona uburyo buhagije bwo kurema ibitego bukaba buke.

Uko iminota yicumaga, ni ko Murera yarushagaho kongera imbaraga ndetse igerageza gukora uburyo bwo kubona ibitego ariko kubona izamu bikomeza kuba iyanga.

Ubwo umukino wari ugeze mu minota 40, Black Bulls yarushijeho gukina yugarira igaragaza ko yifuza byibura gusoza iminota 45 y’igice cya mbere nta gitego itsinzwe kandi yabigezeho kuko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ubwo amakipe yagarukaga mu gice cya kabiri, abanya-Mozambique bagarukanye imbaraga ndetse batangira gutinyuka ngo bashake impamba y’igitego cyo hanze kandi byaje kubakundira.

Ku munota wa 54, Black Bulls yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Abdou Gueye kuri koruneri yari itewe neza yabanje guhererakanywa maze ba myugariro ba Murera ntibaba beza mu gucunga uwatsinze igitego.

Rayon Sports yahise jya ku gitutu cyo gushaka uko yakwishyura igitego yari imaze gutsindwa ndetse kugira ngo inarebe ko yatsinda umukino.

Muri uko gusunika ngo ikipe itozwa na Haringingo irebe ko yakwishyura igitego, yahushijwe ikindi ku munota wa 62 ubwo Gueye yatangaga umupira neza ariko mugenzi we wari wamaze gucenga umunyezamu, ntiyabasha kuwushyira mu rushundura.

Mu gushaka ibisubizo mu busatirizi, ku munota wa 65, umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka akuramo Atisso Kodjo wasimbuwe na Moise Sandja Bulaya wazaga yiyongera kuri Junior Kameni kugira ngo bakine nka ba rutahizamu babiri.

Murera yakomeje gusunika ariko ba myugariro ba Black Bulls bakomeza kuba beza. Ndetse iyi kipe ibona igitego cya kabiri ku munota wa 90+4 cyatsinzwe na Danilo Muze ubwo yatereraga umupira mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports nyuma y’uburangare bwa ba myugariro b’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri, aba-rayons batangiye gusohoka muri stade Amahoro umwe ku wundi, ndetse iminota 90 irangira Black Bulls itahukanye intsinzi y’ibitego 2-0.

Biteganyijwe ko ku wa 24 Ukwakira 2026, hazakinwa umukino wo kwishyura uzabera muri Mozambique. Ikipe izasezerera indi hagati y’izi zombie, izahita ikatisha itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Black Bulls yavuye i Kigali yemye
Kameni na bagenzi be bagerageje ariko ntiwari umunsi mwiza kuri bo
Umunyezamu yababereye ibamba
Umunyezamu yishimiye gutahana intsinzi muri Mozambique
Ntiryari ijoro ryiza kuri Rayon Sports
Umunyezamu wa Black Bulls yabarekeye mu mukino kenshi
Byari ibyishimo ku banya-Mozambique
Bushali yasusurukije abaje muri Stade Amahoro

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *