Imyigaragambyo ikomeye cyane mu Bufaransa yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 500 umunsi umwe, mu mijyi itandukanye, abigaragambya uretse gusahura banagaragaje guhangana gukomeye n’abapolisi.
Mu butumwa Perezida Emmanuel Macron yagejeje ku bigaragambya, yabasabye kubikora mu mutuzo, ndetse avuga ko abangiza bazafatwa bahanwe.
Ati “Nta mwanya w’urugomo muri Repubulika yacu. Abasenye, bagabye ibitero ku maperefegitura n’ubucuruzi, basahuye inzu za Leta bazakurikiranwa kandi bahanwe.”
Perezida Emmanuel Macron avuga ko inzego zishinzwe kubahiriza ry’amategeko, no kubahiriza uburenganzira bw’abigaragambya, igihugu kizishyigikiye.
Yavuze ko hazakorwa ibishoboka mu gukumira akaduruvayo, n’abashaka kwihisha mu myigaragambyo bagasenya igihugu, kandi bakabangamira n’abigaragambya kubikora mu mahoro.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa, Laurent Nuñez, yavuze ko mu gihugu hose abigaragambije bagera ku 550.000 barimo 110.000 i Paris.
Abantu bagera kuri 1200 batawe muri yombi kubera ibikorwa bitandukanye by’urugomo byabaye. Nuñez yavuze ko abenshi muri bo ari abantu bakuru kandi ko ntaho bahuriye n’itsinda ry’abanyeshuri.
Mu gihe cy’imirwano, abapolisi 100 bakomeretse, harimo babiri bajyanywe mu bitaro.
Mu mijyi itandukanye mu Bufaransa nka Paris, Rouen, Nantes, Toulouse, Lyon na Marseille hagiye hagaragara ibikorwa byo gusahura, gutwika imodoka n’inyubako za Leta.
UMUSEKE.RW

