Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’ingimbi zitarengeje imyaka 17, yegukanye igikombe cya CECAFA y’abatarengeje iyo myaka nyuma yo gutsinda Somalia kuri penaliti 6-5 mu mukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Umukino usoza iri rushanwa ryaberaga i Kigali, wabaye ku wa mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026 Saa Cyenda n’igice kuri Kigali Pelé Stadium. Wabanjirijwe n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu, warangiye u Rwanda ruwegukanye nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego 2-1.
Somalia yatunguye benshi bitewe n’urwego rw’umupira w’amaguru igezeho, yatangiye uyu mukino neza nta gihunga ndetse mu minota 15 ya mbere, yari yamaze kugaragaza ko ikipe bahanganye ifite akazi.
Ingimbi za Uganda zahabwaga amahirwe menshi ukurikije uko ruhago y’iki gihugu yubatse uhereye mu bakiri bato, ariko byayisabye kugera muri za penaliti nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 90 y’umukino.
Ikipe y’Igihugu ya Somalia yashoboraga kurangiza umukino mbere y’uko urangira ku buryo bukomenye bwabonywe na kapiteni wayo wakinnye neza, Muhamud Osman ku mupira yazamukanye neza ariko ageze imbere y’izamu aho kuwuha bagenzi be ngo batsinde ahubwo ahitamo kuwutera mu izamu uca ku ruhande ari nako Rulisa Patience wayoboye umukino, yahitaga avuga ko umukino urangiye.
Mu kujya muri za penaliti, Somalia yabanje kugiriramo amahirwe nyuma ya penaliti ya gatanu yahushijwe na Nicholas Kawooya ariko umunya-Somalia waje gutera iyashoboraga kuyihesha igikombe, nawe arayihusha bituma amakipe ajya mu yindi mibare.
Abanya-Uganda nta yindi penaliti bigeze bahusha mu gihe Somalia yahushijwe na rutahizamu wari wagiye mu kibuga asimbuye, Abdikhadar Muse, birangira Uganda yegukanye igikombe kuri penaliti 6-5.
Cyabaye igikombe cya gatanu abanya-Uganda begukanye mu ngimbi zitarengeje imyaka 17, mu gihe icyo Somalia ibitse, yacyegukanye mu 2022. Aya makipe yombi kongeraho u Rwanda rwabonye umwanya wa gatatu, azahagararira Akarere ka CECAFA mu gikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2027.
Kapiteni wa Uganda, Muhoozi Henry ni we wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa [MVP], mugenzi we bakinana, Arnold Kayemba ni we watsinze ibitego byinshi [4] mu gihe umunyezamu wabasheje igikombe, David Ssegirinya ari we wabaye umunyezamu mwiza w’irushanwa.




UMUSEKE.RW

