Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko kutiheba, kwiyubaka no kwigirira icyizere, ko kandi kwiyubaka bisaba kugira ibitekerezo bizima, kandi ko umuntu akwiriye kubanza kwisuzuma kugira ngo amenye icyo we ubwe abona ko ari cyiza, aho kugendera gusa ku byo abandi bita byiza.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ubwo yari muri BK Arena aganira n’urubyiruko rurenga ibihumbi 10 rwaturutse hirya no hino mu Gihugu, mu gikorwa cyiswe ‘Youth #MeetThePresident.’
Mu mpanuro yahaye urubyiruko, Umukuru w’Igihugu yarubwiye ko rudakwiriye guta igihe, ko rukwiye kwiga, gukora no guhora rwishakamo ubushobozi bwo kumenya ikizima n’ikitari cyo.
Ati “Ikizima ukagikorera, ikitari ikizima ukakirinda. Ugakomeza kwiyubaka uko igihe kigenda. Ibyo bishaka ikinyabupfura, bishaka kwifata neza, ukumva neza kandi bigahoraho…”
Yasobanuriye urubyiruko ko imyaka rurimo ari yo umuntu ahindukiramo, akazayirangiza yarubatse ubuzima bwiza cyangwa bitagenze uko abyifuza. Yavuze ko n’uwaba yaratwawe n’amarangamutima cyangwa ibyoroshye byo ku Isi, aho yaba ageze hose akwiriye kugira ibyo ahindura kugira ngo agire ubuzima bwiza.
Ati “Ntukihebe ngo uvuge ngo ibyo bavuga ngo ‘amazi yarenze inkombe, ararenga ariko ashobora gusubizwayo aho yaturutse’. Ntimukihebe.”
Yavuze ko ikinyabupfura kijyana n’imyifatire myiza, kandi ko umuntu agomba kukigaragaza no mu mibanire ye n’abandi, kuko nta muntu ubaho wenyine.
Ati “Nta wowe gusa ubaho hatariho undi. Nti bibaho nta wowe gusa ubaho ariko ni wowe wiheraho.”
Yasobanuriye urubyiruko ko kwiyubaka bisaba kugira ibitekerezo bizima, kandi ko umuntu akwiriye kubanza kwisuzuma kugira ngo amenye icyo we ubwe abona ko ari cyiza, aho kugendera gusa ku byo abandi bita byiza.
Ati “Ntabwo ugomba kurebera ku bandi ngo abandi bakise ikizima ngo ngiye kugikora nkaho ari ikizima. Ibyo ntabwo ari ikibazo nabyo ubonye abandi bagutera ishyaka ukavuga uti ‘barakora ibintu bizima’ ukaba wakora nk’ibyo bakora, ni byiza uzabikore ariko ujye wibuka ko hari wowe. Wowe ubundi ikizima ukibwirwa ni iki? Ukimenya ute? Ukita ikihe? Iyo bihuye n’iby’abandi bifite akarusho.”
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko nta muntu ushobora kuruhatira kugira ikinyabupfura cyangwa ngo arubitamike mu gihe rutabyiyemeje. Yavuze ko n’iyo rwahabwa ingero z’abantu bagizweho ingaruka n’ibiyobyabwenge, rudashobora guhinduka mu gihe bitavuye kuri buri wese ku giti cye.
Ati “Ni mwebwe mugomba kwiheraho byanze bikunze.”
Ku rubyiruko rwumva ko kunywa inzoga bibaha umunezero, Umukuru w’Igihugu yavuze ko baba bitera ikinya kugira ngo umunsi ushobore gushira, nyamara bakwiye guhangana n’ibibazo by’ubuzima aho kubihunga.
Ati “Izo nzoga nta nubwo ziryoshye. Baravuga ngo bakurikiramo uburyohe, nta burimo, ariko nyine biguma bijya mu mutwe, rimwe hari ababikora bibwira ngo bibafasha bibwira ngo bibafasha kunyura mu buzima bukomeye kuko urasinzira, ntabwo ari ugusinzira, uraraba. Ni nk’ikinya. Ni uguhora witera ikinya ngo ubone ko umunsi wahita. Ntabwo aribyo.”



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

