Ubushinjacyaha bwasabiye abakozi ba RMB gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha bubakurikiranyeho.
Ubushinjacyaha bwasabiye Uwamamhoro Fiona na Assoumani Bienfait abakozi ba RMB gufungwa iminsi 30 by’agateganyo kubera ibyaha byo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, icyo kuba icyitso mu cyaha cyo kwiba, no kuba icyitso cyo gukora Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya.
Iburanisha ryasubukuwe ku mugoroba wo kuri uyu Kane taliki ya 29/10/2026 nyuma yuko Abunganira Uwamamhoro Fiona na mugenzi we Assoumani Bienfait bagaragarije Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ko imyanzuro y’ibyaha Ubushinjacyaha burega abakiliya babo batigeze bayibona muri sisitemu y’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nkiko.
Ubushinjacyaha buvuga ko Uwamamhoro Fiona na Assoumani bagiye gukora ubugenzuzi muri Kampani yitwa Rugendabari Mining kandi yarahagaritswe.
Ubushinjacyaha bukavuga ko usibye guhagarikwa, aba bakozi ba RMB bahageze basanga hari ibyapa n’impuzankano by’abayirinda byanditseho Rugendabari Mining Company Ltd bakomeza akazi ko kugenzura batabyitayeho.
Ubushinjacyaha buvuga ko usibye ibi, aba bakozi bagiye gukora ubugenzuzi taliki ya 11/06/2026 hashyira amezi abiri bataratanga raporo.
Umushinjacyaha yagize ati: “Ubusabe bw’Ubushinjacyaha ni uko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko iperereza rikomeje.”
Abaregwa bahakanye ibyaha bashinjwa bakavuga ko igenzura bakoze ryakorewe Kampani yitwa SEAVMC ko batigeze bajya muri Rugendabari Mining Company Ltd kuko n’ubutumwa bw’akazi bwavugaga ko bagomba gukora ubugenzuzi muri SEAVMC.
Abaregwa n’ababunganira babwiye Urukiko ko ibijyanye n’ibyapa babihasanze kandi ibyo bashinjwa batabyemera.
Bavuga ko guhagarika Kampani biri mu bubasha bwabo.
Ubushinjacyaha bwongeraho ko hari n’igitabo cy’abashyitsi cya Kampani ya Rugendabari basinyemo ndetse batanga n’inama (Recommandation).
Abaregwa bavuga ko habayeho ikosa mu gusinya muri iki gitabo, ariko ko bitagombye kuba bigize ibyaha bingana gutya bashinjwa.
Bagasaba ko barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze ndetse bagategekwa ibyo bagomba kubahiriza bitabangamira iperereza.
Gusa nubwo bimeze bityo Ubushinjacyaha mu iburanisha ribanza, buvuga ko bwabajije Ubuyobozi bwa RMB ko SEAVMC ifite uruhushya mu Karere ka Muhanga, burahakana.
Ubushinjacyaha kandi bwabajije aba bakozi kubereka ikimenyetso kigaragaza ko ari SEAVMC basuye ariko ntibakigaragaza.
Isomwa ry’urubanza kuri iki cyemezo kizasomwa taliki ya 03/11/2026 saa kumi z’umugoroba.

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga

