Isoko ryo mu Kinama mu Mujyi wa Bujumbura ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirakongoka, abaricururizagamo bajya mu kangaratete.
Umuriro wadutse ahagana saa moya z’igitondo cyo ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2027, aho watangiriye ahacururizwa telefone ukwira mu bice byose by’isoko.
Ni umuriro wafashe indi ntera ubwo wageraga ahacururizwa imyenda, amavuta yo kwisiga n’ibikoresho byo mu nzu.
Imodoka zizimya umuriro z’Igipolisi (kizimyamwoto) zahageze zitinze, zigerageza kuzimya umuriro zifatanyije n’abakozi bo muri iryo soko.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje amashusho y’umuriro mwinshi wari wafashe iryo soko.
Umwe mu baricururizagamo witwa Manirambona Jean Marie yavuze ko ibintu byinshi byari muri iryo soko byahiye, kuko imodoka ya Polisi yaje gutabara umuriro wamaze gukwira hose.
Yagize ati: “Umuriro wari mwinshi kandi nta washoboraga kuwinjiramo kuko wari ufite imbaraga nyinshi. Ibintu byose byahiye, nkanjye simfite uko nongera gutangira ubuzima bushya.”
Uyu mucuruzi avuga ko ari ubwa kabiri ibicuruzwa bye bikongowe n’inkongi y’umuriro, kuko aherutse guhura n’ibyo byago ubwo hashyaga isoko ryo mu Kamenge.
Manirambona yakomeje avuga ko bifuza ubufasha bwa Leta kubera igihombo batewe n’iyi nkongi, kuko bigoye ko bazabona uko bongera kwiyubaka.
Yavuze ko abenshi mu bo bakoranaga bari basanzwe bakoresha inguzanyo za banki, asaba ko bakoroherezwa uburyo bwo kuzikishyura.
Ati: “Birakwiye ko Leta yatugenera ubufasha bwo kuzahura ibikorwa byacu, kuko twasigaye iheruheru.”
Umuyobozi w’isoko rya Kinama yabwiye itangazamakuru ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi, ndetse banamenye agaciro k’ibyahiye muri iryo soko.
Yagize ati: “Gusa twabonye abantu baguye igihumure kubera ko ubuzima bwabo babukuraga aha. Haje abo muri Croix-Rouge babitaho.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura wageze ahabereye ibi byago yanze kugira icyo atangaza, avuga ko bategereje ibiva mu iperereza rya Polisi ku byateye uyu muriro, ariko agaragaza ko igihombo ari kinini cyane.
Isoko ryo mu Kinama rihiye nyuma y’irya City Market, ahazwi nko kwa Siyoni, ryahiye mu mpera za Mutarama 2026.
Mbere y’aho, hahiye irya Kamenge n’andi masoko yimukiyemo abacuruzi bahoze mu isoko rikuru rya Bujumbura, ryatwitswe n’inkongi y’umuriro ikomeye mu ntangiriro z’umwaka wa 2013.
Icyo gihe ibintu by’agaciro ka miliyari zirenga 100 z’amarundi byarahiye kandi abantu barenga 3,000 bahacururizaga babuze ibyabo, nk’uko abategetsi babitangaje. Iryo soko n’ubu ntabwo ryabashije gusanwa.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
