Nyanza: Polisi yahuguye abaturage kuzimya inkongi z’umuriro

Polisi y’u Rwanda yahuguye ibyiciro bitandukanye bikorera mu Karere ka Nyanza ku bijyanye no gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro.

Ibyiciro bitandukanye byahuguwe byasabwe gukoresha ubumenyi bahawe mu kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo, ndetse no kubusangiza abandi kugira ngo hirindwe impanuka ziterwa n’inkongi.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye  byo mu Ntara y’Amajyepfo .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abahuguwe gushyira imbaraga mu kwigisha abandi ibyo bize, anashishikariza abayobozi b’ibigo bitandukanye kugenzura ko bafite ibikoresho bihagije byifashishwa mu gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro.

Yagize ati: “Turashishikariza abahawe aya mahugurwa gukoresha ubumenyi bahawe bigisha abandi uko bakwirinda no gukumira inkongi z’umuriro. Turanasaba ibigo bitandukanye kugenzura ko bifite ibikoresho bihagije byifashishwa mu kuzimya inkongi.”

CIP Janvier Nkusi, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yahuguye abitabiriye, abasobanurira uko bakwitwara mu gihe bahuye n’inkongi, ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro n’ingamba zo kuwukingira kugira ngo udatera impanuka.

Yibanze kandi ku kumvisha abahuguwe akamaro ko kumenya gukoresha ibikoresho byo kuzimya inkongi no gufata ingamba zo kuyikumira mbere y’uko iba.

Nyecumi Pheias, uyobora DASSO mu Murenge wa Rwabicuma, ni umwe mu bitabiriye amahugurwa yashimye Polisi y’u Rwanda yabahaye aya mahugurwa, avuga ko azabafasha kurushaho kwirinda inkongi aho bakorera no mu ngo zabo.

Yagize ati: “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko atuma turushaho kumenya uko twakwirinda inkongi z’umuriro mu kazi dukora no mu ngo zacu. Ubumenyi twahawe buzadufasha gufata ingamba zo gukumira inkongi mbere y’uko ziba.”

Uwitonze Clarisse, umwe mu bakorerabushake bo mu Karere ka Nyanza, yavuze ko aya mahugurwa abafasha kumenya uko birinda inkongi zishobora guterwa na gaz n’izindi mpamvu bahura na zo mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Aya mahugurwa adufasha kumenya uko twitwara mu gihe habaye inkongi, yaba iterwa na gaz cyangwa izindi mpamvu. Tugiye gusangiza abandi baturage tubana ubumenyi twahawe kugira ngo na bo bamenye uko bakwirinda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitsei Nadine, yashimye Polisi y’u Rwanda ku bw’aya mahugurwa, avuga ko azafasha kongera umubare w’abantu bafite ubumenyi bwo gukumira inkongi z’umuriro.

Yagize ati: “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko afasha abantu benshi kumenya uko bakwirinda no gukumira inkongi z’umuriro. Abayitabiriye na bo bagomba kugeza ubwo bumenyi ku bandi bakorana na bo kugira ngo umubare munini w’abaturage urusheho kumenya ingamba zo kwirinda inkongi.”

Aya mahugurwa agamije kongera ubumenyi bw’abaturage n’abakozi b’ibigo bitandukanye ku bijyanye no gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo, kugabanya ibyangizwa n’inkongi, ndetse no guteza imbere umuco wo kwirinda no gutabara igihe habaye impanuka.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *